skol
fortebet

MINALOC yemereye abanyeshuri gukora ingendo ku munsi w’Umuganda

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe ku munsi w’umuganda usoza ukwezi nta ngendo zari zemewe gukorwa mu masaha yawo, kuri iyi nshuro MINALOC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, abanyeshuri bemerewe kugenda ndetse ibinyabiziga bizaba bibatwara byemerewe gukora.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyize kuri Twitter yagize iti "Kuwa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri 2022 abanyeshuri bemerewe gukora ingendo bagana ku ishuri mu masaha y’umuganda ndetse n’ibinyabiziga bibatwaye birakomorewe."
MINALOC yavuze ko ibi (...)

MINALOC yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kuborohereza kugera ku mashuri yabo cyane ko izi ngendo zatangiye kuwa Kane zikazageza ku Cyumweru.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’abo mu myuga n’ubumenyingiro, kuva ku rwego rwa mbere kugeza ku rwa Gatanu bazatangira tariki 26 Nzeri 2022, igihembwe cya mbere kikazasozwa tariki 23 Ukuboza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa