skol
fortebet

MINEDUC igiye gutangaza amanota y’ibizamini bya leta

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi,MINEDUC yatangaje ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023.

Sponsored Ad

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter [X],MINEDUC yagize iti "MINEDUC iramenyesha Abanyarwanda ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023."

Muri rusange abakoze iki kizamini mu mashuri abanza ni abakandida 202,967 barimo ab’igitsina gabo 91,067 n’abigitsina gore 111,900.

Iki kizamini cyakozwe kuwa 17/07/2023 kugeza ku munsi wakurikiyeho.

Ibizamini bya Leta ku basoje icyiciro rusange (ORDINARY LEVEL)cyakozwe kuva tariki 25 Nyakanga kugeza ku ya 01/08/2023, aho abakandida 131,535 ari bo bagikoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa