Minisiteri y’Uburezi,MINEDUC yatangaje ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter [X],MINEDUC yagize iti "MINEDUC iramenyesha Abanyarwanda ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023."
Muri rusange abakoze iki kizamini mu mashuri abanza ni abakandida 202,967 barimo ab’igitsina gabo 91,067 n’abigitsina gore 111,900.
Iki kizamini cyakozwe kuwa 17/07/2023 kugeza ku munsi wakurikiyeho.
Ibizamini bya Leta ku basoje icyiciro rusange (ORDINARY LEVEL)cyakozwe kuva tariki 25 Nyakanga kugeza ku ya 01/08/2023, aho abakandida 131,535 ari bo bagikoze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *