MINEDUC igiye gutangaza amanota y’ibizamini bya leta ku basoje amashuri yisumbuye
Yanditswe: Sunday 03, Dec 2023
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kuri uyu wa Mbere,Tariki ya 04 Ukuboza,izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023.
Ikizamini gisoza amashuri yisumbuye (ADVANCED LEVEL) cyakozwe kuva tariki 25 Nyakanga gisozwa ku ya 04/08/2023 aho abakandida bagombaga gukora bari 48,674.
Abanyeshuri bo mu mashuri nderaburezi (TTC) bari 3,994 naho abagombaga gukora ibizamini mu masomo yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bari 28,196.
Ibinyujije kuri Twitter,MINEDUC yagize iti "Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *