skol
fortebet

MINEDUC yahishuye ibyagendeweho ngo Guverinoma ihindure amasaha yo gutangira amasomo

Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha yo gutangira amashuri ku munsi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi ryakomwaga mu nkokora n’igicu bamwe mu bana babyukaga n’ibindi.
Guverinoma yaraye ihinduye amasaha akazi katangiriragaho n’igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi 9h00 bageze 17h00, habariwemo isaha 1 y’ikiruhuko.
Kuva muri Mutarama 2023 amasaha y’akazi ni ukuva 9h (saa tatu z’igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi,Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha yo gutangira amashuri ku munsi mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi ryakomwaga mu nkokora n’igicu bamwe mu bana babyukaga n’ibindi.

Guverinoma yaraye ihinduye amasaha akazi katangiriragaho n’igihe kasorezwaga, aho abakozi bazajya batangira akazi 9h00 bageze 17h00, habariwemo isaha 1 y’ikiruhuko.

Kuva muri Mutarama 2023 amasaha y’akazi ni ukuva 9h (saa tatu z’igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n’imwe z’umugoroba)

Amasaha yo gutangira ishuri ni 8h30 (saa mbili n’igice z’igitondo) kugeza 17h00 (saa kumi n’imwe z’umugoroba).

Mu kiganiro kuri RBA kigaruka kuri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye ibaye, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma yemeje ko mu mwaka utaha wa 2023, amashuri yose abanza n’ayisumbuye azajya atangira 8:30am agasoza 05:00pm mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati "Iyo saha n’igice [yongeweho] niyo gufasha abana n’ababyeyi kubera ko nkuko mwabibonye ikibanza n’ukuzamura ireme ry’uburezi.

Twarashakishije dusanga ari mu karere dutuyemo ka EAC,aritwe twatangiraga kare.Uganda na Tanzania batangiraga saa mbili bakarangiza saa kumi,Kenya nibo barangizaga n’igice.Twarenze ahatwegereye tujya no mu bihugu bya Aziya kuko nibo tuzi ko bakora cyane ariko twasanze bakora amasaha make kuri ayo.

Twagiye kureba ubushakashatsi dusanga abana batangira amashuri atari kare mu gitondo hagira icyiyongeraho ku bijyanye n’uburezi bwabo ku ishuri ariko tuza no kubona n’ikindi buriya hari amasaha yagenwe abana bagomba gusinzira.

Mbahaye nk’urugero abana bari munsi y’imyaka 12 baba bagomba gusinzira hagati y’amasaha 9-11,ab’ingimbi hagati y’amasaha 8-10.Urebye amasaha batangiriraga,basinziraga amasaha ari munsi y’umunani,ibyo nabyo bikagira ingaruka mu bijyanye n’imyigire yabo ku ishuri.

Ariko ikindi nanone hariho kuzinduka bikabije.Murabizi ko amashuri iyo yatangiye abana bahora barwaye kubera kubyuka igicuku no kuburana n’ababyeyi babatwaraga jugujugu cyangwa bakabaha imodoka zikabatwara.

Iyi saha n’igice yiyongereyeho izafasha abana kuruhuka bihagije kugirango bashobore kwiga neza ndetse ifashe ababyey bafite imirimo bo bahawe amasaha 2 yiyongereyeho umwanya wo kubitaho no kubageza ku ishuri ababasha kubagezayo.Ibyo nibyo byashingiweho mu kugena ayo masaha."

Ku rundi ruhande,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,Ingabire Assumpta, avuga ko icyemezo cyo guhindura amasaha y’akazi n’ay’amasomo bigamije kurengera umuryango.

Yagize ati "Muri iyi minsi turi muri politike yo kureba imikurire y’umwana.Ntabwo wareba imikurire utarebye umwana yaruhutse ryari?,yafashe iki?afite n’imbarga,ubwonko bumeze neza kandi yanahawe n’ibituma ajya kwiga.Kandi munarebe neza bimaze n’iminsi,n’amasaha yo kuruhuka arafata amafunguro ku ishuri kandi leta yabishyizemo imbaraga cyane.

Umuryango ni ikintu gikomeye,niwo igihugu gishingiyeho kuko kidafite umuryango wubakitse,ufite abana bafite uburere bwiza buboneye ntabwo twaba tugira abanyarwanda bazakomeza kubaka igihugu.

Ayo masaha mwayatinzeho ariko muzarebe iyo umuntu afite inshingano nyinshi zo gukora ntabwo ayubahiriza.Yumva hari ikintu yararanye kandi agomba gutanga raporo cyakozwe na saa kumi n’ebyiri yaba ari ku kazi ariko leta ikavuga iti "ababyeyi babyaye reka tubahe umwanya bite ku bana kuko umwana atitaweho n’abamubyaye aho haba hari ireme riba ribuze ku mikurire ye."

Ibitekerezo

  • Umbabarire ntabwo twabona uko dushimira Leta you Rwanda ihora itureberera ahubwo Bari baratinze Uwiteka abahe Umugisha

    nibyiza gutangira ayo masaha kuko hari nabarimu baturukaga kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa