skol
fortebet

Minisitiri Mutimura yeruriye abize MICROBIOLOGIE ko ‘gukora mu buvuzi kwabo biri kure’

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yasubije byeruye ikibazo cy’ abanyeshuri bize isomo rya Microlobiologie muri Kaminuza bagera hanze bagasanga ibyo bize ntaho biba ku mbonerahamwe y’ imyanya y’ imirimo mu Rwanda ababwira ko ushaka kuba umuganga agomba kongera agatangirira mu mwaka wa mbere wa kaminuza.

Sponsored Ad

Iki kibazo cy’ abize microbiology bahanganye n’ ubushomeri ni kimwe mu bibazo biri mu burezi bimaze kuba ngarukamwaka mu nteko ishinga amategeko. Abize microlobiologie ngo bagomba gukora ubushakashatsi mu nganda.

Komisiyo y’ Uburezi, urubyiruko, ikoranabuhanga n’ umuco kuri uyu wa 25 Kamena 2018 yatumije Minisitiri w’ uburezi ngo atange ibisobanuro ku bibazo bibangamiye uburezi bw’ u Rwanda nawe abazwa ikibazo cy’ isomo rya microbiologie cyasizwe n’ abaminisitiri yasimbuye.

Abaminisitiri babanjirije Minisitiri Mutimura muri Minisiteri y’ uburezi babwiraga abize microlobiologie bakeneye gukora mu buvuzi ko basubira kwiga ariko ntibababwire imvune uko zingana.

Minisitiri Dr Mutimura we yagize ati “Twasobanuye ko abize Microbiologie bashaka gukora mu buvuzi bidashoboka kuko kuko hari credit hafi 290 batize, bivuga ngo bagize ngo bakoze umwuga w’ ubuvuzi batangira mu mwaka wa mbere.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko iyo barangije kwiga batagomba gutegereza guhabwa akazi na Leta gusa nabo bagomba kwishakira imirimo. Iriya displine ya microbiologie yizwe muri college y’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga(KIST, CST) ni displine ushobora gukenda ugakora ubushakashatsi mu kigo cy’ igihugu cy’ Ubuhinzi n’ ubworozi(RAB) cyangwa mu nyange n’ ahandi hatandukanye”

Abadepite basanga ikosa riri ku bashinzwe uburezi

Visi Perezida wa Komisiyo y’ abadepite bashinzwe uburezi, Depite Nyirahirwa Veneranda asanga Kaminuza zakagombye gusobanurira umunyeshuri icyo agiye kwiga n’ icyo kizamumarira agatangira azi icyo azavamo.

Yagize ati “Icyo tubasaba twebwe kinatera n’ ibibazo ni uburyo bwo gusobanurira abanyeshuri igihe batangiye ishami runaka. Bakabaye bababwira dore uko umuntu yinjira muri iri shami dore uko azasohoka ameze n’ ibyo azakora. Aha usanga ariho haba integer nke umuntu akinjira mu gashami atazi ngo nzasohoka ndi uyu”

Isomo rya Microbiologie rimaze imyaka 10 ryigishwa muri Kaminuza z’ u Rwanda n’ ubu rirakigishwa n’ ubwo abaryiga basaba ko ryakurwa mu masomo yemewe muri kaminuza zo mu Rwanda. Abamaze kuriragizamo ni 350 benshi muri bo nta ni abashomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa