skol
fortebet

Mu Rwanda :Bamwe baracyumva ko igiswahili ari ururimi rw’amabandi’

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Izi ni ingaruka z’uko leta y’u Rwanda yemeje igiswahili nk’ururimi rwa kane rwemewe mu zikoreshwa mu Rwanda ariko ntishyireho uburyo bwo kugiteza imbere nk’uko abigisha n’abaharanira iterambere ry’uru rurimi babivuga.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 7 Nyakanga , ku nshuro ya kabiri, isi irizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe igiswahili, rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku isi aho abarenga miliyoni 200 barukoresha.

Hashize imyaka itanu u Rwanda rwemeje uru rurimi nk’urwemewe mu butegetsi ariko impirimbanyi zivuga ko nta kigaragara leta yakoze mu guteza imbere urwo rurimi.

Pacifique Malonga, inzobere mu giswahili uri no mu kanama k’Afrika ko guteza imbere igiswayili yabwiye BBC ati: “Itegeko rigiyeho, hagombaga hagombaga kujyaho urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa iryo tegeko, noneho rero ibyo ntabyabayeho kuko nta minisiteri wavuga ngo turajya kubarizamo iby’igiswahili uti ‘noneho na politike y’urwo rurimo ngiyi’, ntayihari.

"Ikibazo kinini cyane ni ukuvuga ngo ‘leta ko yarishyizeho (itegeko) ni inde yashinze kurikurikirana?’”

Gusa leta yongereye inyigisho z’igiswahili mu mashuri, igiswayiri kigishwa kabiri mu cyumweru - buri nshuro iminota 40- naho mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bakakiga iminota 40 buri munsi.

Gusa mwalimu mwalimu Nzikwiza Jean Pierre avuga ko hari imbogamizi mu kwigisha igiswahili.

Ati: “Kuko ari ururimi rujya kumera nk’Ikinyarwanda usanga [Abanyeshuri] hari amagambo bitiranya bakaba bavuga ururimi nabi ugasanga hari aho bakora amakosa y’ikibonezamvugo bitagakwiye.

“Urugero rwihuse nko mu Kinyarwanda dushobora kuvuga ngo: ‘Iyi nka’, ariko kugira ngo umwana uzamubwire ngo mu giswahili cyiza baravuga ngo ‘Ng’ombe huyu’ bikaba ikibazo, akumva ko azavuga ngo ‘Ng’ombe hiyi’, ‘Ng’ombe hizi’ kandi ibyo aba yishe ikibonezamvugo cy’igiswahili.

“Ikindi ni imbogamizi y’ibitabo bitaba bihagije kuburyo umwana yafata igitabo kikaba icye akajya acyifashisha mu buzima bwa buri munsi akanagitahana.”

Abashaka kwiga igiswahili baragabanutse

Uretse abiga uru rurimi mu mashuri asanzwe mu Rwanda, abakuru bari bagaragaje ubushake bwo kucyiga nyuma y’akazi mu myaka ya vuba ishize ubu baragabanutse nk’uko abakigisha babivuga.

Theogene Uwiringiyimana avuga ko kubera iyo mpamvu ubu yahinduye uburyo bw’imyigishirize.

Ati: “Niba abanyeshuri baje ari batatu kandi umunyeshuri yishyura ibihumbi 120 mu mezi atatu, kandi buri kwezi njyewe ngomba gusohora ibihumbi 800 by’ubukode! Twahise dufunga turavuga tuti ‘ab’igiwahili reka tubashyire kuri YouTube’ yo ntakindi isaba uretse internet.

Uwiringiyimana avuga ko imbogamizi ikomeye ihari uko leta itageze ku muturage ngo imwumvishe akamaro k’igiswahili.

Ati: “Umuturage aracyafite imyumvire yuko igiswahili ari ururimi rw’amabandi, ari ururimi rw’abantu bari aho b’abasongarere. Dukeneye ko igiswahili gishyirwamo imbaraga cyane, abayobozi bakamanuka bakerekana ko ururirimi rw’igiswahili ari ururimi rw’abanyafurika.”

Ibi biravugwa mu gihe hashize iminsi radio y’igihugu ihagaritse by’agateganyo amakuru yo mu giswahili, ibyongereye impungenge ku hazaza h’urwo rurimi.

Gusa Aldo Havugimana umuyobozi wa Radio Rwanda yabwiye BBC ko ari ivugurura barimo gukora.

Ati: “Ikigamijwe kurusha ibindi ni uko dukora uburyo bushya bugamije gutangaza amakuru gusesengura amakuru no kwigisha igiswahili, ibarura rusange ryagaragaje ko abanyarwanda bavuga igiswahili ari bacye cyane niyo mpamvu twebwe dushaka noneho no gushyiraho uburyo bwo kucyigisha.”

Ibarura rusange ry’abaturage ryatangajwe umwaka ushize rivuga ko igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97% kikaza ku mwanya wa kane nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza, n’Igifaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa