skol
fortebet

NESA yashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazataha

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA),cyashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazataha mu biruhuko by’igihembwe cya mbere.
Ikigo NESA cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202. (...)

Sponsored Ad

Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA),cyashyize hanze ingengabihe y’uko abanyeshuri bazataha mu biruhuko by’igihembwe cya mbere.

Ikigo NESA cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere guhera tariki ya 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 23 Ukuboza 202.

Ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

♤ Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
♤ Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amamyepfo
♤ Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
♤ Rwamagana na kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

♤ Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo
♤ Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
♤ Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba
♤ Gatsibo na Nyagatare mu Itara y’Iburasirazuba

Ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 hazataha hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

♤ Nyamagabe na Ruhango mu ntara y’Amajyepfo
♤ Gakenke na Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru
♤ Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba’
♤ Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere dukurikira:

♤ Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo
♤ Gicumbi mu Ntara y’Amjyaruguru
♤ Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba
♤ Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa