skol
fortebet

Nyanza : Abarimu 4 bafatiwe mu cyuho bakuriramo inda umunyeshuri bigishaga

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 2023, nibwo abarimu 4 bo mu kigo cya Sainte Trinité de Nyanza bafatiye mu cyuho bari gukuramo inda umunyeshuri bigishaga.,
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), RIB ivuga ko bafatiwe mu nzu y’umwe muri abo barimu, aho bari bamaze kumuha imiti ikuramo inda.
Amakuru atangwa na RIB avuga ko aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari.
Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda, ahita (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 2023, nibwo abarimu 4 bo mu kigo cya Sainte Trinité de Nyanza bafatiye mu cyuho bari gukuramo inda umunyeshuri bigishaga.,

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), RIB ivuga ko bafatiwe mu nzu y’umwe muri abo barimu, aho bari bamaze kumuha imiti ikuramo inda.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari.

Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda, ahita yoherezwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.

Umwe mu barimu batawe muri yombi yari asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yashimye abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi birwanywe.

Ati "RIB irashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru. Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanye, rwose ntihakagire uhishira icyaha."

Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango.

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’ufashije undi kuyikuramo.

Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.

Nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibisabye , ingingo zihana iki cyaha zaravuguruwe mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukuramo inda ku bantu bamwe .

Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa