skol
fortebet

Rubavu:Abanyeshuri bahisemo kwigira hanze batinya ko amashuri yabagwaho kubera imitingito

Yanditswe: Monday 24, May 2021

Sponsored Ad

Abanyeshuri biga mu bigo bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rubavu bahisemo kwigira hanze kubera imitingito myinshi iri muri aka gace kegereye ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka.

Sponsored Ad

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryateje imitingito ikomeje kumvikana muri ibi bice byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda no mu Rwanda hose aho mu karere ka Rubavu,imihanda n’amazu menshi byamaze gusenyuka.

Ubwoba ni bwose mu baturage ari bwinshi bitewe n’imitingito iri kumvikana mu bihe bitandukanye bagatinya ko ishobora gutuma hari inzu zisenyuka abazirimo bakahatakariza ubuzima.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje amazu yasadutse kubera imitingito ndetse n’imihanda yo mu mujyi wa Gisenyi.Hari amazu yavuyeho ibirahuri kubera iyi mitingito iri kumvikana buri kanya muri aka gace.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku munsi w’ejo bwasabye abaturage kutajya mu nzu mu kwirinda ko zishobora kubagwaho kubera imitingito ya hato na hato ikomeje kumvikana muri aka Karere.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yahumurije abaturage abasaba kudakuka umitima, gusa abasaba kuba maso mu gihe imitingito ikomeje kumvikana.

Ati “Imitingito irahari kandi ni myinshi. Icyo turi gusaba abaturage ni ugukurikiranira hanze y’inzu kugira ngo haramutse habayeho ibyago ku buryo inzu yagwa itabagwira.’’

Ku Cyumweru Akarere ka Rubavu katangazaga ko inzu ebyiri ari zo zasenywe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, naho hegitari eshatu zari zihinzeho imyaka mu Murenge wa Rubavu zangijwe n’amahindure y’ikirunga.

Abahanga mu by’ibirunga i Goma baravuga ko kuba imitingito ubu ari myinshi mu karere kegereye ikirunga cya Nyiragongo ari ibisanzwe, nubwo ngo abantu bagomba gukomeza kuba maso.

Inzu zibarirwa mu magana zarahiye, abantu bagera kuri 15 barapfa bivuye ku iruka ry’iki kirunga kuwa gatandatu nijoro, kuruka kwabaye nk’ugutungurana kuko hari hashize igihe abakurikirana iki kirunga badakora uko bisanzwe.

Célestin Kasereka Mahinda, umuhanga mu by’ibirunga akaba n’ukuriye ishami rya siyanse muri Observatoire Volcanologique de Goma yabwiye BBC ko imitingito ibaho cyane igihe nk’iki.

Abategetsi mu mujyi wa Goma babujije ababyeyi kohereza abana ku mashuri kubera imitingito, mu mashuri amwe mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda bigiye hanze kubera gutinya ingaruka z’iyi mitingito.

Mu kiganiro na BBC ahagana saa yine ku isaha ya Goma, Kasereka yagize ati: "N’ubu tuvugana sinzi niba wumvise umutingito. Ibi biraba cyane, mu 1977 no mu 2002 nabwo nk’ibi byarabaye, kuri twebwe ni ibinsazwe ariko bituma turushaho gukurikirana n’ubu abantu bacu bagiye ku kirunga."

Ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu mwaka w’2002. Icyo gihe abagera kuri 250 barapfuye naho abandi bagera ku 120,000 basigara ntaho gukinga umusaya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa