skol
fortebet

Ruhango: Umuyobozi ushinzwe imyitwarire yanditse asaba imbabazi umunyeshuri nyuma yo kumukubita akamukomeretsa

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire (préfet de discipline) wo ku ishuri rya College de Bethel APARUDE riherereye mu Kagali ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yandikiye umunyeshuri ashinzwe kurera amusaba imbabazi nyuma yo kumukubita akamukomeretsa.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa dukesha ikinyamakuru UMUSEKE,uyu muyobozi witwa Muhire Felix yanditse iyi baruwa kuwa ku wa 04 Gicurasi 2021, yemera iki cyaha yavuze ko yakoze abitewe n’agasuzuguro k’uyu munyeshuri ariko amusaba imbabazi.

Yagize ati “Nanditse nsaba imbabazi umunyeshuri witwa Bayubahe Adeline kubera ikibazo twagiranye muri classe cy’agasuzuguro yangaragarije mu bandi nkamukubita.Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.”

Umuseke uvuga ko uyu muyobozi ushinzwe imyitwarire yakubise umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ariko yaje kumusaba imbabazi avuga ko atazongera kumuhana birengereye.

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi Mugabe Aimable yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ikibazo cy’umunyeshuri na Préfet de discipline cyabereye muri APARUDE (ishuri rirebererwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi) bakimenye bakagikurikirana.

Avuga ko amakuru bamenye ari uko ikibazo cyaturutse ku kuba Préfet de discipline yarimo gusaba abanyeshuri kujya kurya ageze mu ishuri uwakubiswe yigamo, abanyeshuri bamutera ingwa ararakara aramukubita amukomeretsa ku kaboka.

Ati “Ntibyarangiriye aho ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano ibindi biracyakurikiranwa.”

Mu Rwanda gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko kuko biba bigize icyaha ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abarezi ko guha umwana ibihano bibabaza umubiri bitemewe kandi bidakwiye.

Ibitekerezo

  • Sinshyigikiye umurezi wakubise uwo yigisha,ariko se Umunyeshuri byongeye w’umukobwa uri gusoza ayimbuye uhohotera umukuriye we azavamo iki koko? Ubwo sibyabirara byiga byarigize ibyigomeke? Uburenganzira duha abana bubu buzatubyarira amahano! Ubaye uri umubyeyi umwana akaguhohotera harya wasigiriza ugashyagiriza ntuvuge? Kera umwana yarakosaga agacishwaho akanyafu none Ubu ngo ntumukoreho!Nzabambarirwa uburere bw’ubu

    Sinshyigikiye umurezi wakubise uwo yigisha,ariko se Umunyeshuri byongeye w’umukobwa uri gusoza ayimbuye uhohotera umukuriye we azavamo iki koko? Ubwo sibyabirara byiga byarigize ibyigomeke? Uburenganzira duha abana bubu buzatubyarira amahano! Ubaye uri umubyeyi umwana akaguhohotera harya wasigiriza ugashyagiriza ntuvuge? Kera umwana yarakosaga agacishwaho akanyafu none Ubu ngo ntumukoreho!Nzabambarirwa uburere bw’ubu

    Sinshyigikiye umurezi wakubise uwo yigisha,ariko se Umunyeshuri byongeye w’umukobwa uri gusoza ayimbuye uhohotera umukuriye we azavamo iki koko? Ubwo sibyabirara byiga byarigize ibyigomeke? Uburenganzira duha abana bubu buzatubyarira amahano! Ubaye uri umubyeyi umwana akaguhohotera harya wasigiriza ugashyagiriza ntuvuge? Kera umwana yarakosaga agacishwaho akanyafu none Ubu ngo ntumukoreho!Nzabambarirwa uburere bw’ubu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa