skol
fortebet

Rwanda: Abana 19 Bafunzwe Bakoze Ibizamini Bya Leta Bisoza Amashuri Abanza

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 17 z’ukwa karindwi mu Rwanda hatangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Sponsored Ad

I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagatare, mu bahakoreye harimo abana 19 bo mu igororero ry’abana rya Nyagatare baba barakatiwe kubera ibyaha bitandukanye.

Bicaye mu ishuri barakora ibizamini bambaye impuzankano ntushobora kubatandukanya n’abandi nyamara baba barinzwe mu ibanga kuko bahamijwe ibyaha bitandukanye

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage wa Nyagatare Murekatete Juliet avuga ko atari ubwambere bakora ibi bizamini kandi bakabitsinda , bose kuko baba bizeye kubabarirwa n’umukuru w’igihugu

Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora ,asaba aba bana gukorana ubwitonzi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe bahabwa cyane ko ibyo baba baraguyemo bitabakuraho uburenganzira bwo kwitwa abana

Kuva iri gororero ryajyaho hari muri 2009 ryitwa gereza y’abana ya Nyagatare, muri 2016 ryatangiye gutanga ibi bizamini kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi ni uko nta mwana uratsindwa yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa