skol
fortebet

Rwanda: Abanyeshuri 13% barangiza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu mashuri abanza yo mu Rwanda abana 13 mu bana 100 barangiza umwaka wa gatandatu badashobora gusoma igitabo cy’ Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa 3.
Ibi ni ibyagaragajwe n’ ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango “Save the Children”muri Nyakanga na Kanama mu mwaka ushize wa 2016.
Uyu muryango uvuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.
Nk’ uko KT dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo iyi nyigo ngo (...)

Sponsored Ad

Mu mashuri abanza yo mu Rwanda abana 13 mu bana 100 barangiza umwaka wa gatandatu badashobora gusoma igitabo cy’ Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa 3.

Ibi ni ibyagaragajwe n’ ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango “Save the Children”muri Nyakanga na Kanama mu mwaka ushize wa 2016.

Uyu muryango uvuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.

Nk’ uko KT dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo iyi nyigo ngo yakorewe mu midugudu 108 yo mu turere twose tugize igihugu mu ngo 2,600, ku bayobozi 209 b’ibigo by’amashuri, ndetse no ku bayobozi 419 b’inama z’ababyeyi.

Monique Abimpaye ushinzwe ubushakashatsi muri ‘Save the Children’ agira ati"Urwo rugero ni ruto cyane, abana bangana na 13% bagera mu mwaka wa gatandatu batazi gusoma ibitabo byo mu wa gatatu w’amashuri abanza".

Impamvu zibitera ngo ziraterwa n’uko ababyeyi bavuga ko nta gihe bafite cyo gufasha abana gusoma, ariko ngo hari n’ubukene bukabije mu ngo, butuma abana batabona ifunguro ntibabashe gutekereza neza.

Abimpaye asobanura kandi ko hari bamwe mu babyeyi bafite ubujiji butuma badatekereza gufasha abana gusoma, ndetse ngo hari n’ikibazo cyo kubura ibitabo bihagije.
Ku ruhande rwa Ministeri y’uburezi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, Dr Marie Christine Gasingirwa yasabye abanditsi b’ibitabo kwandika vuba kandi byinshi.

Umuyobozi w’Umushinga wiswe ‘Mureke Dusome’ wa ‘Save the Children’, Alex Alubisia avuga ko bateganije miliyoni 7.7 z’amadolari y’Amerika yagenewe guteza imbere umuco wo gusoma.

Abana bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 6-13 mu mashuri yose abanza afashwa na Leta, ngo bazashyirwa mu matsinda kugira ngo bigishwe gusoma bari iwabo mu midugudu, mu gihe batari ku ishuri.

Alubisia avuga ko uyu mushinga uzahera mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka kugeza mu mwaka wa 2020. Save the Children ikavuga ko izakenera guhinduka kw’imyumvire y’ababyeyi kugira ngo bayifashe gukundisha abana gusoma.

Ibitekerezo

  • Shalom shalom!
    Iki ndabona ari ikibazo kitoroshye, ndetse kinababaje. Gusa inama ikomeye ni uko ababyeyi baba hafi y’abana babo bakurikirana imyigire yabo. Ubuzima muri iyi minsi busaba gukora cyane, ariko na none inshingano za kibyeyi zikwiye kwitabwaho. Birashoboka ko ababyeyi benshi baba barimo guhigira abana bakagera mu rugo bwije. Nibura bajye bareba umuntu wa hafi mu muryango ukunda kubina umwanya arebe uko abana biga, bityo bizagira akamaro. Naho kwigisha umwana urangije ishuli kwiga gusoma nk’utararikandagiyemo mbona biteye isoni. Ikindi na none ntabura kuvuga aha maze kubona ni uko umubare w’abana Mwalimu akurikirana usanga ari munini bigatuma bamwe batitabwaho. Ayo mafaranga yagakwiye gutangwa nk’inkunga, amashuri akagurwa n’abarimu bakongerwa. Abana 70 cg barenga kubakurikirana mu ishuri ngo mwalimu amenye buri wese ibibazo bye ntibyoroshye. Uyu mushinga usibye kwirira amafaranga no kuyapfusha ubusa ntacyo mbona uzarangira umariye igihugu Ku buryo bufatika. Nongere mbisubiremo, birababaje kubona umwana warangije ishuri yigishwa nk’utarigeze kurikandagiramo kdi ariwo utezweho kubaka igihugu no kuba umuyobozi ejo hazaza. MINEDUC nihaguruke!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa