skol
fortebet

Umubikira Mukamukiga yagabiwe inka kubera kudatererana umunyeshuri utwite

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ikigo cy’ abiyaye Imana wanze gutererana umukobwa w’ umunyeshuri wari watewe yiga mu kigo ayobora ahubwo akamufasha gukomeza amashuri yahawe inka n’ iyayo by’ ishimwe.

Sponsored Ad

Soeur Mukamukiga Marie de la Charité uyobora Groupe Scolaire Notre Dame de Lourde de Byimana cy’Abenebikira, giherereye mu Karere Ruhango yahawe inka na Charles Butera Sekuru w’ umukobwa yanze gutererana.

Bisanzwe bizwi ko mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, batihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda kuko ahita yirukanwa burundu. Iyo bimenyekanye ko uwayimuteye ari umunyeshuri mugenzi we, na we arirukanwa burundu kuko iryo kosa rifatwa nk’ikizira kikaziririzwa mu mashuri y’abihayimana.

Gusa hari bamwe mu bihayimana badatererana abanyeshuri babo bahuye n’ikibazo cyo gusama inda zitateguwe,ahubwo bakababa hafi bakanabagira inama zo guhindura imyitwarire,bakiyitaho ndetse bakanita ku bana babo,bakanirinda kuzongera kugwa mu mutego

Tariki ya 10 Kamena 2018, uwo mubikira yahawe inka n’iyayo ayihawe n’umubyeyi witwa Butera Charles amushimira kudatererana umwuzukuru we wigaga muri icyo kigo, akaza kugira ibyago byo gusama inda itateguwe.

Butera avuga ko uwo mubikira aho kwirukana burundu uwo mwana nk’uko byari bisanzwe mu mashuri y’Abihayimana, ngo yamwohereje mu rugo arabyara, amaze gukomera aza kumushakira irindi shuri umwana arakomeza ariga ubu yanarangije kaminuza.

Ati “ Yantumyeho nk’umubyeyi we arambwira ati umwana wawe turamukunda, ni umwana mwiza, ibyamubayeho ubyihanganire. Azagumya yige, ariko ntaziga aha. Nanjye koko mbyibajijeho nsanga ni ukuri, ntiyagombaga kuhaguma.”

“Icyankoze ku mutima nasanze uyu mubikira yaramaze kumenya ishuri ryigenga ryegereye aho dutuye ku Kicukiro (APADE), kandi ribamo ishami nk’iryo umwuzukuru wanjye yigagamo.”

“Yaje no kujya kuri iryo shuri gusabirayo umwanya umwuzukuru wanjye barimuha bigoranye, umwana akomeza ishuri yemererwa no gukora ibizamini bya Leta asoza amashuri yisumbuye.”

Hejuru y’ibyo kandi Butera avuga ko Sr Mukamukiga Marie de la Charité, atamushakiye ishuri ngo amushyiremo yigendere.

Ati” Muri Notre Dame de Lourde umwuzukuru wanjye yishyurirwaga n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside (FARG) batishoboye.”

“Kuko umwuzukuru wanjye atari yirukanywe ahubwo Sr Mukamukiga yamushakiye ishuri ahandi, amafaranga ye y’ishuri yari acyoherezwa mu Ruhango muri groupe Scolaire Notre Damme de Lourde.”

“Ayo mafaranga iyo yageraga kuri Sr Mukamukiga, nawe yahitaga ayohereza kuri APADE, kugira ngo amwishyurire ishuri yamushakiye.”

Inkuru ya Kigali Today ivuga ko umwuzukuru wa Butera yaje gukora ibizamini bya Leta arabitsinda,ajya kwiga muri kaminuza arayirangiza,none ubu afite akazi keza kanamufasha kurihira umwana we ishuri ryiza,akanahesha ishema sekuru.

Butera ati “Kumukura mu bandi bana byari byo, ariko Sr de la Charité ntiyamwirukanye ngo avuge ngo wakoze ishyano mvira aha, ahubwo yaradufashije. Iyo ataza kubyitaho hari igihe aba atameze atya, hari n’igihe n’aka kuzurukuruza kanjye kari kuba katariho.”

Ibyo byose rero ngo ni byo byamuteye kugaruka gushimira Sr Mukamukiga, akamuha inka y’imbyeyi n’iyayo, akamuzanira n’umwuzukuruza we ngo amurebe.

Abari mu birori batangajwe n’uwo musaza wagize umutima wo kuza gushima. Hari n’ababyeyi bumvise amateka ya Carine n’impamvu yo gushima basuka amarira.

Umwe yagize ati “Ntarabyumva neza nabanje kwibaza ukuntu umuntu yaza gushimira uwamwirukaniye umwana,ariko naje gutekereza nsanga n’uriya Mubikira yagaragaje ububyeyi.

uyu musaza ntasanzwe. Ibyo ari byo byose si we wenyine wakorewe kuriya, ariko we yaje gushima.”

Umwenebikira wari waje mu birori ahagarariye Mama mukuru wabo,yashimiye mwarimu Butera cyane.

Yagize ati “Uko ababyeyi munyurwa n’umurimo tubakorera wo kurera abana dufatanije, bidutera imbaraga zo kwitanga kurushaho, tukumva turi kumwe n’abadushyigikiye.”

Sr Mukamukiga we uretse gushima nta kindi yabashije kuvuga, kuko ngo atari kubasha kuvugana ikiniga cy’ibyishimo igikorwa cya Mwarimu Butera cyamuteye.

Inka uwo muyobozi w’ishuri GSNDL yahawe, ntazayitahana iwabo. Ni iy’umuryango w’Abenebikira arimo, kuko igihawe umwe mu Aabikira kiba ari icy’umuryango babarizwamo.

Ibitekerezo

  • Uyu mubyeyi n’uwo gushimwa cyane kuko Ibyo yakoze bishobora bake. lMANA imuhe umugisha ku bwa bato batari gito abyiruye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa