skol
fortebet

Umuturage aratakambira Perezida Kagame ku kibazo cya Kaminuza zafunzwe

Yanditswe: Sunday 07, May 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri
IGITEKEREZO : UBUTUMWA BUGENEWE NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA PAUL KAGAME.
Muraho Banyamakuru b’ikinyamakuru UMURYANGO.RW
Ndi umusomyi w’ikinyamakuru cyanyu ndetse n’ibindi bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda no mu mahanga. Ndubatse mfite imyaka 56, mfite abana batatu, umwe muribo yiga muri Kaminuza.
Nkunda uburyo mukunze gufasha abaturage mu kugaragaza ibitagenda neza ndetse n’ibigenda neza mukabitugezaho byose bigamije kubaka u (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri

IGITEKEREZO : UBUTUMWA BUGENEWE NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA PAUL KAGAME.

Muraho Banyamakuru b’ikinyamakuru UMURYANGO.RW

Ndi umusomyi w’ikinyamakuru cyanyu ndetse n’ibindi bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda no mu mahanga. Ndubatse mfite imyaka 56, mfite abana batatu, umwe muribo yiga muri Kaminuza.

Nkunda uburyo mukunze gufasha abaturage mu kugaragaza ibitagenda neza ndetse n’ibigenda neza mukabitugezaho byose bigamije kubaka u Rwanda rwacu, igihugu cyacu dukunda.

Ndabasabye mungereze ubu butumwa ku Ntore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuko kuri njyewe kumubona biragoye ntabwo nabishobora kubera imirimo myinshi agira, ariko nizeye ko abashobora kumubona hafi ye bazamutubwirira (aramutse atabonye akanya ko gusoma icyifuzo cyanjye) akamenya agahinda ababyeyi dufite.

..........................................................................................................................
UBUTUMWA

Nyakubahwa Perezida wacu, iterambere mwagejeje ku Rwanda nta muntu ufite ubwenge ushobora kurihakana cyangwa ngo arihinyure, imihanda yubatswe, amavuriro, amashuri, inganda, ubukerarugendo, urwego rw’ubuzima, umutekano n’ibindi byinshi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikiruta ibindi ni agaciro umunyarwanda afite hirya no hino ku isi nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi wahagaritse ku mugaragaro ku giti cyawe uyoboye ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi. Ibi byose turabigushimira.

Ntore izirusha intambwe, ibi byose twagezeho nk’abanyarwanda ni uko twashyize hamwe, dukura amaboko mu mifuka turakora maze nk’uko umwe mu mirongo y’Umuryango RPF Inkotanyi uvuga buri munyarwanda azamukana n’undi mu iterambere ntawe usigaye.

Mubyeyi, ababyeyi twakoze ibishoboka dushyira abana bacu mu mashuri dore ko mwari mumaze gukuraho inzitizi zose zakumiraga abana b’u Rwanda kwiga, abana bacu barize ndetse ubu bari bageze muri Kaminuza zitandukanye.

Muri Werurwe 2017, nibwo aho abana bacu bari bari kwiga muri za Kaminuza twagiye kumva ngo zahagaritswe nk’ababyeyi tutazi impamvu zahagaritswe. Kuri izi kaminuza twatanze amafaranga atagira ingano, twagurishije amasambu, abana bacu bahatakarije igihe n’ibindi byinshi bikenerwa kugirango abana bacu bige.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uku gufunga aya mashuri byaratugwiririye bikomeye tugwa mu kantu, nk’umubyeyi mukuru dufite mu gihugu cyacu namwe murabyumva. Icyo gihe bamwe muri twe twari tuzi ko iki kibazo kizamara iminsi micye ishoboka.

Nyakubahwa Perezida wa repubulika, kugeza ubu amezi arenda kuba abiri abana bacu bari mu rugo, tuzinduka tujya gushakisha imibereho mu rwego rwo gusigasira umuco mwadutoje wo kwigira, twataha tukabasanga mu rugo ntacyo bakora bari gupfa ubusa.

Iyo tugerageje kubaza inzego za Kaminuza aba banyeshuri bacu bigagaho, batubwira ko bategereje ko Minisiteri y’Uburezi izabagenzura kuko ngo hari ibyo babasabye ko buzuza kugirango amasomo akomeze.

Minisiteri y’Uburezi nayo iherutse gutangaza urutonde yerekana aho bohereje abana bacu, mu mashuri atandukanye, nkatwe nk’ababyeyi izi mvugo zose ziraducanga tugahera mu rungabangabo, abana bacu bagakomeza kuhadindirira nta kosa na rimwe bakoze.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, aho abana bacu babohereje naho ntabwo ari shyashya, kuko nk’umubyeyi nibaza byinshi: ese bafite ibikoresho bihagije, abarimu, amashuri, ingengo y’imari bitunguranye bizafasha abana bacu kwiga neza dore ko ibi byabaye byatunguranye? Byatuyobeye.

Nyakubahwa Perezida wacu, ibi bibazo twahuye nabyo twebwe nk’ababyeyi biratubabaza ndetse ntawabura kuvuga ko byadusubije inyuma kuburyo bukomeye, abana bacu babuze amashuri, bari hanze aha mu buzima bukomeye aho bahura n’andi mabi ashobora kubangiza.

Mu gusoza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzi neza ko uri umuyobozi urebera buri munyarwanda cyane cyane umuturage wo hasi nkatwe ababyeyi, mubyeyi turagusabye nk’uko ufata ibyemezo bidufitiye inyungu turwaneho abana bacu bongere bige.

Nyakubahwa, iki kibazo twabonye abayobozi benshi batakivugaho cyangwa ngo bagishakire umuti uhamye niyo mpamvu ari mwe tubona utuba hafi muri byose, dushyize ugutakamba kwacu mu maboko yanyu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twizeye ubushishozi bwanyu, ububasha ndetse no gusubiza ibintu mu buryo, mubyeyi, ababyeyi dutegereje igisubizo cyanyu.
Murakoze.

KUBWIMANA Innocent
Umusomyi w’UMURYANGO.RW

Kanda hano usome inkuru ku ifugwa rya za Kaminuza

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Perezida wa Repibulika y’ Urwanda natabare kuko twaheze mugihirahiro. Nkubu natwe Mahathma Ghandhi mbere gato y’ uko ifungwa batubwiye ko kwiga biri kuri promotion maze turashika turiyandikisha tunatanga akayabo k’ amafaranga aho urugero nkanjye natanze asaga 190,000 hadaciyeho iminsi iba irahagaritswe tutabonye na admission letter ubu inyemezabwishyu nizo turyamanye. Turibaza tuti Ese amafaranga tuzayasubizwa? Kibtwiyandikishije batubwira ko kwiga ari promotion Ni babakomorera iazagumaho? Twaheze mugihirahiro twabuze n’ uwo tubaza. Mudufashe kutugererayo kuko ruzi ko muri ijwi RYA rubanda. Aha Ni ishami rya Gasabo. Murakoze.

    natabare kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa