skol
fortebet

“Uwo ariwe wese uzagira amanota amwemerera kwiga iwacu azaze yige” Hamidi Ansari

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Visi Perezida w’ igihugu cy’ u Buhinde Mohammad Hamid Ansari ku munsi wa gatatu w’ uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, yahaye ikiganiro Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga UR-CST avuga ko amarembo y’ u Buhinde afunguye ku munyeshuri wese ufite amanota amwemerera kwigayo.
Iki kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, cyakurikiranywe n’ abanyeshuri, abarimu ba za Kaminuza ndetse na Minisitiri w’ Uburezi Papias Malimba Musafiri.
Hamid Ansari yavuze ko (...)

Hamid Ansari yavuze ko Africa ari umugabane ufitiwe icyizere mu iterambere ry’isi bityo nta utifuza gufatanya nawo.

Yavuze ko ubufatanye mu buhinzi bugezweho, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ ubuvuzi ari bimwe mu byo u Buhinde buzakoranamo n’uyu mugabane ndetse n’u Rwanda by’umwihariko

Ansari yavuze ko umubano w’u Buhinde n’Afurika ugomba kungukira buri ruhande, ibyo yise ‘win-win situation’.

Yashimye ko hari abanyeshuri benshi b’Afurika biga mu Buhinde , asubiza umunyeshuri wari umubajije uko uyu mubano ushingiye kuri za Kaminuza watezwa imbere ko byose bizaterwa n’ubuhanga bw’abanyeshuri bo muri Africa.

Ati: “Uwo ariwe wese uzagira amanota amwemerera kwiga iwacu azaze rwose yige.....Twiyemeje gukomeza no kwagura gahunda yo guha buruse abasivili n’ingabo z’u Rwanda.”

Mu gihe cy’ibibazo n’ibisubizo, umunyeshuri umwe yamubajije uko yazamutse mu ntera vuba akava ku kuba umwarimu muri Kaminuza ubu akaba ari Vise Perezida w’u Buhinde n’icyabimuteye.

Hamid Ansari yasubije ko nta na kimwe yagezeho ku bufindo, ngo byose yarabikoreye kandi ibyo akora ubu abikora nabyo mu nyungu z’igihugu cye.

Yagiriye inama abanyeshuri yo guharanira gukora ikintu cyose neza mu gihe cyacyo kuko aribyo bitegura kuzahabwa izindi nshingano zirushijeho kuremera ariko nanone z’ingirakamaro.

Hamid Ansari yabwiye intiti za Kaminuza y’u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kubana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’ubuvuzi.

Uyu mugabo w’imyaka 79 ari kumwe n’umugore, baageze mu Rwanda ku Cyumweru, barasoza urugendo rwabo mu Rwanda uyu munsi.

Mu minsi itatu amaze mu Rwanda Ansari yasuye urwibutso Jenoside rwa Kigali, ndetse anahura n’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda barimo Perezida Kagame, Perezida wa Sena Bernard Makuza na Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa