skol
fortebet

Abagabo bakekwaho kwica umumotari bamushukishije akazi batangiye gukurikiranwa

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo babiri barimo ufite imyaka 42 n’undi wa 20, bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho kwica umumotari bakubitiye umuhini n’umuhoro mu ishyamba ry’ahazwi nka ISAR-Rubona riri mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barangiza bagataba umurambo ukaboneka nyuma y’iminsi ibiri.
Aba bagabo bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bakekwaho kwica umumotari w’imyaka 23 y’amavuko mu ijoro ryo ku ya 04 Ugushyingo 2022.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bahamagaye (...)

Sponsored Ad

Abagabo babiri barimo ufite imyaka 42 n’undi wa 20, bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho kwica umumotari bakubitiye umuhini n’umuhoro mu ishyamba ry’ahazwi nka ISAR-Rubona riri mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, barangiza bagataba umurambo ukaboneka nyuma y’iminsi ibiri.

Aba bagabo bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bakekwaho kwica umumotari w’imyaka 23 y’amavuko mu ijoro ryo ku ya 04 Ugushyingo 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bahamagaye nyakwigendera saa mbiri z’ijoro, bamusaba kuza kubatwaza umuzigo.

Ubwo uyu mumotari yageraga muri iryo shyamba mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Rusatira, umwe muri aba bagabo babiri, yamukubise umuhini mu mutwe ahita yikubita hasi, undi ahita amukubita umuhoro mu mutwe, arapfa.

Ntibyarangiriye aho kuko umurambo wa nyakwigendera bahise bawutaba muri iryo shyamba, uza kuboneka ku wa 06 Ugushyingo 2022.

Umwe muri aba abagabo, wemera icyaha, ni we wasobanuriye Ubushinjacyaha uko bakoze iki cyaha, avuga ko bashakaga iyo moto ya nyakwigendera kugira ngo bajye kuyikoresha.

Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa