skol
fortebet

Abaganga ba Baho International Hospital bahanaguweho icyaha cyo kwica umuntu bashinjwaga

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruheruka kwemeza ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko habaye uburangare bw’abaganga mu rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal.
Kamanzi wari ufite imyaka 54 yaganye ibitaro bya Baho International Hospital ku wa 7 Nzeri 2021, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo, apfa nyuma y’igihe gito agakuwemo.
Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Mugemanshuro (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruheruka kwemeza ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko habaye uburangare bw’abaganga mu rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal.

Kamanzi wari ufite imyaka 54 yaganye ibitaro bya Baho International Hospital ku wa 7 Nzeri 2021, afite agapira ku nkondo y’umura kamufashaga kuringaniza urubyaro yifuza kugakuramo, apfa nyuma y’igihe gito agakuwemo.

Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Uretse aba baganga, Ibitaro bya Baho na byo byashinjwaga kubura ibikoresho bimwe na bimwe birimo icyuma gitanga umwuka n’ibindi, byaba byaratumye umurwayi adatabarwa mu maguru mashya.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta ishingiro gifite, ko Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard badahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Ubuyobozi bwa BIH bwamenyesheje abanyarwanda by’umwihariko abari basanzwe babigana ko mu igenzura bwakoze nyuma y’urupfu rwa Kamanzi basanze nta ruhare urwo arirwo rwose abaganga bayo bagize mu rupfu rwa Kamanzi nkuko byashimangiwe na za Autopsie,rapport y’itsinda ry’abaganga Minisante yari yashyizeho hiyongereyeho n’iriya mikirize y’urubanza.

Aba bakomeje batangaza ko umunsi biriya byago biba hari hateganyijwe kubagwa abantu batanu, nyakwigendera ari uwa kane, ndetse ko abamubanjirije babazwe neza, nta kibazo kibayeho. Uwa gatanu we ntiyabazwe kubera urupfu rwa Nyakwigendera.

Buti "Byumvikana ko nta bikoresho byashoboraga kubura ku muntu wa kane kandi hari n’uwa gatanu wagombaga gukorerwa nubwo atabazwe kubera ikibazo cyari kimaze kuba."

Mu mikirize y’urubanza, Urukiko ngo rwasanze ubushinjacyaha butagaragaza ku buryo budashidikanywaho ko uburyo bwo gukuramo agapira bwakoreshejwe butemewe, cyane ko abahanga babajijwe bagaragaje ko ubwo buryo bwemewe.

Ibi bitaro byishimiye ko ubutabera bwabonetse, bunenga abantu n’inzego bihutiye gushinja ibitaro uburangare mbere y’uko iperereza rigaragaza ukuri.

Ibitaro bya BIH bivuza ko ibyo bintu "byaduteje ibibazo bikomeye byaturutse mu konona izina ryacu."

BIH yongeye kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera nkuko bwabikoze ibyo bikiba.

Nyuma y’urupfu rwa Kamanzi, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangiza iperereza ku mikorere y’ibyo bitaro. Hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi, harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga n’ibindi.

Urukiko rwemeje kandi ko ikirego cy’indishyi nta shingiro gifite, ndetse ko Dr Mugemanshuro Alfred na Dr Ntahonkiriye Gaspard n’ibitaro bya Baho nta ndishyi bagomba gutanga,runemeza ko ingwate y’amagarama yatanzwe n’abaregera indishyi ihwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa