Abakekwaho kuhombya Sonarwa miliyoni 191 bagiye kuburanishwa

Amakuru   Yanditwe na: 25 December 2016 Yasuwe: 938 0

Tariki 12 Mutarama 2017, Urukiko rukuru ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo abayobozi bakuru ba sosiyete y’ubwishingizi, Sonarwa, bakekwaho kuyihombya miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaregwa batawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Mawadza Nhomo na Charles Mutsinzi Karake wayoboraga inama y’ubutegetsi y’iki kigo cy’ubwishingizi.

Harimo kandi Hubert Rumanyika, Gerard Mbabazi na Barnabas Rutagwabira bahagarariye iki kigo mu duce tunyuranye na Stevenson Nzaramba, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.

Ubwo batabwaga muri yombi muri uyu mwaka, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abayobozi bakuru ba Sonarwa bagize uruhare mu gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, miliyoni 191Frw, ku bwumvikane hagati y’icyo kigo na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.

Buvugwa ko ayo mafaranga yatanzwe ajyanye n’isoko ryo gutanga ubwishingizi ku modoka za Mininfra, nka komisiyo y’abantu bashakiye kandi bagahesha iryo soko iki kigo kuva mu mwaka wa 2013.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko kuba Minisiteri ari ikigo cya leta nta mafaranga azwi nka “komisiyo” yagombaga kwishyurwa.

Umunyamategeko wa Sonarwa, Arian Irakoze yatangarije The East African ko uwari umuyobozi mukuru wa Sonarwa n’uwayoboraga inama y’ubutegetsi bamaze kwegura ku mirimo yabo, hakaba hagishakishwa uko basimburwa kugira ngo hasigasirwe isura ya kiriya kigo.

Sonarwa nicyo kigo cy’ubwishingizi gikuze kuruta ibindi byose bitanga izo serivisi mu Rwanda, cyabonye izuba mu 1975. Mu 2008 cyagurishije imigabane ingana na 35% mu kigo cyo muri Nigeria, gihinduka umunyamigabane w’imena.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategeko Bishop Sibomana afungurwa by’ agateganyo

Kuri uyu wa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana...
22 September 2017 Yasuwe: 879 0

Bishop Sibomana yasabye urukiko gusohoka muri Gereza akajya kwivuza...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho Bishop Sibomana ibyaha byo...
20 September 2017 Yasuwe: 1294 0

Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye ushinjwa jenoside rwatangiye mu...

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kuburanisha mu mizi...
18 September 2017 Yasuwe: 484 0

"Naje ndi umujura narabaswe n’ ibiyobyabwenge none ngiye gusubira mu rugo...

Aya ni amagambo ya Haragirimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’ imyaka...
17 September 2017 Yasuwe: 1439 0

CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z’imanza za gacaca...

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo...
5 September 2017 Yasuwe: 184 0

Maj Dr Rugomwa yahamijwe icyaha ahanishwa gufungwa imyaka 10 n’ ibindi...

Umusirikare ufite ipeti rya Majoro Dr Mupenzi Rugomba Aimable wari...
21 August 2017 Yasuwe: 1020 1