skol
fortebet

Abakozi ba BK bashinjwa kuyihombya n’abo bahaye inguzanyo baburanye ubujurire bwari bumaze inshuro 8 busubikwa

Yanditswe: Saturday 05, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi ba BK batatu’’ muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko rukuru nyuma y’umwaka bakatiwe.Bose basabye urukiko kubarekura.
Aba bakozi ba BK harimo uwahoze akuriye ishami rya BK Kimironko n’uwari ukuriye inguzanyo muri iryo shami,n’umuyobozi wari ukuriye umushinga wiswe ZAMUKA-MUGORE mu gihugu hose.
Bafunzwe muri Nzeri 2019 bafatanwa n’abandi bantu 12 bari mu bahawe inguzanyo y’umushinga wa Banki ya Kigali wiswe ZAMUKA-MUGORE. (...)

Sponsored Ad

Abakozi ba BK batatu’’ muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko rukuru nyuma y’umwaka bakatiwe.Bose basabye urukiko kubarekura.

Aba bakozi ba BK harimo uwahoze akuriye ishami rya BK Kimironko n’uwari ukuriye inguzanyo muri iryo shami,n’umuyobozi wari ukuriye umushinga wiswe ZAMUKA-MUGORE mu gihugu hose.

Bafunzwe muri Nzeri 2019 bafatanwa n’abandi bantu 12 bari mu bahawe inguzanyo y’umushinga wa Banki ya Kigali wiswe ZAMUKA-MUGORE.

Abaregwa bose uko bari 15 Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu,harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Banki ya Kigali (BK) usaga Miliyoni 778,002,947Frw.

Abaregwa bose kuva batangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburanye bahakana ibyaya byose by’ubushinjacyaha,basaba urukiko kubarekura kuko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso beretse urukiko bibahamya icyaha.

Abaregwa babwiye urukiko ko nta gihombo BK yatejwe n’inguzanyo yahaye bamwe mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mu cyo BK yise ZAMUKA-MUGORE.

Banki ya Kigali iri muri uru rubanza iregera indishyi zisaga Miliyoni 950,713,521Frw z’igihombo yise ko yatejwe n’abahoze ari abakozi bayo ubwo hatangwaga inguzanyo za BK m umushinga wa ZAMUKA-MUGORE BK Ihagarariwe na Me Rutagengwa Jean Damascene.

Muri Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abantu batandatu harimo batatu bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali ibihano bitandukanye abakozi ba BK bakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw.

Naho uwitwa Uwizeye Merthe Petite,Uzamushaka Mediatrice na Mulinda Elie bo urukiko rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw kuri buri wese.

Icyenda muri 15 baregwaga n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bagizwe abere n’urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa uwo mwanya,

Muri icyenda baburanaga harimo batanu baburanaga badafunze harimo na Uwizeye Marthe Petite nawe waburanaga adafunze ariko we urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha ruranamukatira’.

Abakatiwe n’urukiko bamaze imyaka ibiri n’igice bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.

Urikiko nyuma yo kurekura bamwe abandi rukabakatira abakatiwe bahise bajuririra urukiko Rukuru kuko batanyunzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra icyemezo cy’urukiko’’.

Uru rubanza mbere y’uko rutangira kuburanishwa ubujurire bwarwo rwasubitswe inshuro umunani mu bihe bitandukanye’’.

Rwagiye rusibikwa kubera impamvu z’urukiko ahandi rwasubitswe biturutse ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 hari n’ubwo rwasubitswe biturutse k’umucamanza basanze afitanye isano rya hafi na Ndabaramiye Jimmy wahoze akuriye umushinga wa BK wiswe ZAMUKA-MUGORE.

iri subikwa rya hato na hato bamwe mu miryango y’abaregwa ndetse n’abaregwa ubwabo bagiye baryinubira bakavuga ko Ubutabera butinze birangira butakiri ubutabera’’.

Ubwo Urubanza rw’ubujurire rwatangiraga kuburanishwa kuri uyu wa 04 Gashyantare 2021 Abacungagereza bari bazanye ababuranyi bafunze babakuye muri Gereza ya Nyarugenge.

Saa tatu za mu gitondo nibwo inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri’’

Abaregwa bagaragaye mu rukiko bose bunganiwe n’abanyamategeko bagera ku icyenda’’.

Umucamanza yavuze ko kubera igihe uru rubanza rwari rumaze rutaburanishwa ko kuri iyi nshuro rugomba gupfundikirwa buri muburanyi n’abamwunganira bakazajya bafata isaha yo gutanga impamvu z’ubujurire bwabo kuko umwanzuro uba washyizwe muri Systeme kandi nawo witabwaho mu gufata icyemezo cy’urukiko’.’

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko mu batangira bagaragaza impamvu z’abo z’ubujurire bwabo hatangira kumvwa Bagambiki Robert kuko ariwe wari ushinzwe kwakira dosiye mu mushinga wa ZAMUKA-MUGORE wa BK.

Bagambiki Robert yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw ahamijwe Icyaha cyo kwakira Ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Bagambiki Robert yatangiye yerekana impamvu zikomeye zatumye ajururira urukiko rukuru, Bagambiki yari yunganiwe na Me Ngarambe Raphael na Me Mukamazimpaka Hillaria.

Bagambiki Robert yabwiye urukiko rukuru ko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakoze amakosa rukamuhamya icyaha kitabayeho atigeze anabazwa mu nzego zose yanyuzemo haba mu bugenzacyaha mu Bushinjacyaha ndetse no mu rukiko.

Ubwo yatangiraga kuburana mu mizi’’ Bagambiki ati "nyakubahwa bacamanza nahamijwe icyaha cya Ruswa kandi ntacyo nigenze ndegwa.’’

Bagambiki Robert yabwiye urukiko ko yahamijwe n’urukiko icyaha cy’inyandiko mpimbano ariko nubwo yakiburaye mu rukiko ko atacyemera kuko nta cyabayeho.

Bagambiki yavuze ko nta dosiye yagenzuye irimo inyandiko mpimbano kuko n’abahawe inguzanyo bose bamaze kuzishyura abandi n’ubu bakizishyura nk’uko amategeko abiteganya.

Me Ngarambe Raphael umwunganira mu mategeko yasabye urukiko rukuru ko rwakora nk’urukiko rukuru rugaha umukiriya we ubutabera kuko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwirengagije ibisobanuro byose Bagambiki yaruhaye anarwereka ibimenyetso,

Me Ngarambe ati rwabirenzeho ruramukatira rumuhamya n’icyaha atigeze aburana’’

Uyu munyamategeko yavuze ko BK yihutiye gufungisha abakozi bayo itabanje kubakorera igenzura ngo imenya neza koko niba baba barateje igihombo.

Me Ngarambe Raphael yasabye urukiko rukuru ko ibyavuzwe n’umukiriya we nirubibona ukundi Bagambiki Robert yazahanishwa igihano cyo gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 cyangwa agahanishwa igihano gisubitse nkuko ingingo ya 239 ibiteganya.

Me Ngarambe ati iyi ngingo iteganya ko umuntu wahamijwe icyaha n’urukiko cyo gukoresha inyandiko mpimbano bimwe mu bihano biteganijwe muri iyo ngingo harimo gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw cyangwa gusubikirwa igihano cyangwa se akaba yahanishwa igifungo bitewe n’uko umucamanza abibona.

Me Ngaramba yavuze ko ibyo avuga atari ibintu bishya kuko hari imanza nyinshi zimaze gufatwaho umwanzuro n’umucamanza agategeka ko uregwa ahanishwa gutanga amande cyangwa se agahanishwa ihabwa igihano gisubitse kuko byose biteganwa n’amategeko mu bushishozi bw’urukiko

Nyagasaza Natacha wahoze akuriye ishami rya BK ya Kimironko niwe wakurikiyeho.Yakatiwe n’urukiko rw’isumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw ahamijwe icyaha cyo kwakira Ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyagasaza Natacha yabwiye urukiko rukuru ko kuva yatangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo atigeze yemera ibyaha by’ubushinjacyaha harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano no guhombya umutungo wa BK .

Nyagasaza Natacha yabwiye urukiko ko we nk’umuyobozi w’ishami rya BK ya Kimironko atarafite mu ishingano zo kugenzura uwo mushinga wa ZAMUKA-MUGORE kuko wari umushinga wagutse wa BK utararebaga ishami rya Kimirinko gusa.

Nyagasaza Natacha yabwiye urukiko ko usibye BK yabigirizaho nkana ikabafungisha,muri Rapport yakozwe na BK igaragaza uko umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wagenze muri gahunda yo gutanga inguzanyo no kuzishyura.BK yemeje ko umushinga wagenze neza ku gipimo cya 92%.

Nyagasaza Natacha akibaza aho icyo gihombo cya Miliyoni zisaga 778,002,947Frw cyavuye kandi na BK yiyemerera ko nta gihombo yagize.

Nyagasaza Natacha yasoje asaba urukiko rukuru ko mugihe ruzaba rwiherereye rwazamurekura agasanga umuryango we rugatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuko rwagifashe rwirengagije ibimenyetso byose n’impamvu zose yatanze ngo arekurwe.

Me Gilbert Ndayamabaje na Me Umulisa Alice bunganira Nyagasaza Natacha babwiye urukiko ko umukiriya bunganira nk’uko yaburanye ahakana ibyaha byose akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, ntabwo yagiye kure y’uko yireguye ku rwego rwa mbere.

Aba banyamategeko bati turasaba ko mu bushinshozi bwanyu mwarekura uwo twunganira kuko yafunzwe na munyumvishirize gusa naho ubundi nta cyaha yakoze cyakagombye kuba cyatuma afungwa imyaka itandatu yose’’

Ndabaramiye Jimmy wahoze akuriye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE,Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw rumuhamije icyaha cya ruswa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano

Ndabaramiye Jimmy yabwiye urukiko rukuru ko ubushinjacyaha bwashingiye ku bintu bitandukanye ariko budafite ibimenyetso bimuhamya icyaha.

Ndayambaje Jimmy avuga ko Ubushinjacyaha buvuga ko ariwe muyobozi mukuru w’umushinga wa ZAMUKA-MUGORE akaba ariwe wemezaga bwa nyuma abantu bose bakaga inguzanyo ya BK.

Ndayambaje yavuze ko Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashe icyemezo agaha abantu basaga 137 Miliyoni 516,537,666Frw akavuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko zatumye ayo mafaranga asohoka zari inyandiko mpimbano’’.

Ndayamabaje Jimmy avuga ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ahubwo aribyo bitavugisha ukuri kuko nta bimenyetso butanga bwereka urukiko ko koko yaba yarateje igihombo Banki ya Kigali’.

Ndayamabaje Jimmy yavuze ko nta gihombo yateje BK gikomoka ku mushinga wa ZAMUKA-MUGORE kuko na BK ubwayo muri Raporo yakoze muri 2019, yavuze ko nta gihombo cyabayeho.

Ndabaramiye Jimmy ufite abanyamategeko batatu barimo Me Gakunzi Musore Valery, Me Ruramira Zebedee Bizimana na Me Serugo Jean Baptiste,basabye ko uwo bunganira yarekurwa n’urukiko agasubizwa mu buzima busanzwe
Kuko uwo mushinga wa ZAMUKA-MUGORE n’uyu munsi ukora kandi ukora neza.’’

Hakurikiyeho Uzamumushaka Mediatrice wahoze akora ubucuruzi buciriritse bw’ibikoresho by’ubwubatsi nawe yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyini 1,500,000Frw’’ rumuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo gutanga Ruswa.

Uzamushaka Mediatrice niwe wakurikiye yabwiye urukiko ko atumva impamvu yahaniwe icyaha atakoze kitanabayeho kuko inguzanyo zose yahawe na BK yafunzwe yaramaze kwishyura umwenda wose yari abereyemo Banki ya Kigali,’’

Uzamushaka Mediatrice yemereye urukiko ko yatse ibyangombwa abakozi be akajya kubakira inguzanyo muri BK kuko umushinga wa ZAMUKA-MUGORE utasabaga inguzanyo BK ikamuguriza Miliyoni 15,000,000 Frw icyo gihe ko ariko nazo yafunzwe yaramaze kuzishyura’.

Uzamushaka yabajije urukiko rukuru impamvu urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamwigirijeho nkana rukamukatira kandi hari umwe mu bo bari bafunganwe baregwaga ibyaha bimwe byo kwakira inguzanyo urukiko rwarekuye,ariko we rugakomeza rukamufunga kandi yaramaze kwishyura umwenda wa BK.

Uzamushaka Mediatrice ati "nagize amahirwe nza imbere yanyu mundenganure mbone ubutabera kuko abantu barareshya imbere y’amategeko.’’

Uzamushaka yavuze ko uwitwa Agnuska Joyanna nawe yahawe inguzanyo zirimo n’abandi yari yazakiye,ariko urukiko rwamurekuye rushingiye ko yari yaramaze kwishyura umwenda wose’’.

Uzamushaka ati Ba nyakubahwa bacamanza murabona ntararenganye koko? Nge nazize iki?ndasaba ko mu bushishozi bwanyu mwazandenganura mu gihe muzaba mwiherereye kuko maze igihe kinini mfunze kandi nazize amaherere?.

Mulinda Elie niwe wakurikiyeho nawe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye imyaka itanu n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw kubera icyaha cyo gutanga Ruswa’’,

Mulinda Elie yabwiye urukiko rukuru ko yarujemo aje gusaba imbabazi kuko ari umwe mu bafashije ubushinjacyaha mu kumenya uko umugambi wo kugusha mu gihombo umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wagenze.

Mulinda yasabye urukiko ko rwamurekura kuko igihe amaze afunze gihagije asaba ko nirwiherera rwazamurekura’’.

Uwizeye Marthe Petite niwe wasoje iburanisha ninawe uburana adafunze kuko yarekuwe n’urukiko rwibanze rwa Gasabo mu gihe cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo agasaba gukurikiranwa adafunze urukiko rurabimwemerera.

Uyu nawe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo gutanga Ruswa rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atatu n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw.

Uwizeye yabwiye urukiko ko nta Ruswa yatanze ngo abone inguzanyo kuko n’inguzanyo yahawe ya Miliyoni 5,000,000Frw yamaze kuyishyura.

Uwizeye Marthe Petite yasabye urukiko ko rwazagengura umwanzuro yakoze rukawugenderaho rukamugira umwere ku byaha yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Banki ya Kigali yahawe ijambo ngo igire icyo ivuga ku bujurire bwatanzwe n’abakatiwe Me Rutagengwa Jean Damascene abwira urukiko ko indishyi batse abaregwa kuva mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko ntacyahindutse.

Uyu munyamategeko wa BK yabwiye urukiko ko indishyi BK isaba zireba gusa abahoze ari abakozi bayo kuko aribo bayiteje igihombo.

Me Rutagengwa yavuze ko abandi indishyi zitabareba ko igihombo BK yatejwe gikwiye kwirengerwa na Ndabaramiye Jimmy Nyagasaza Natacha na Bagambiki Robert ati "abandi ntacyo tubasaba rwose."

Umucamanza yabajije Me Rutagengwa Jean Damascene indishyi BK yaka umubare wazo uyu munyamategeko ati "BK isaba ko yahabwa indishyi no gusubizwa amafaranga yose yatanzwe mu mushinga wari wariswe ZAMUKA-MUGORE angana na Miriyoni 778,002,947Frw.

Me Rutagengwa kandi yasabye urukiko ko abahoze ari abakozi ba BK bafatanya kwishyura amafaranga angana na Miriyoni 564,364,620Frw y’abantu bahawe inguzanyo bakoresheje inyandiko mpImbano mu bihe bitandukanye.

BK yasabye indishyi z’akababaro zingana na Miriyoni 950,713,521Frw kuko BK yashowe mu manza zitari ngombwa zirimo n’igihembo cya Avoka.

Ubushinjacyaha n’ubwo butajuriye bwabwiye urukiko ko abo bwafunze bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali bahaga abantu inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw barangiza bakaka indonke abo bahaye inguzanyo iri hagati y’ibihimbi magana Atanu na Miliyoni imwe.

Ibyavuzwe n’ubushinjacyaha byamaganiwe kure n’abaregwa babusaba kwereka urukiko ibimenyetso simusiga cyangwa se kwerekana uwo Ubushinjacyaha bwafatiye mu cyuho.

Nyuma y’uburanisha ryamaze amasaha umunani rikarangwa n’impaka hagati y’ubushinjacyaha,BK iregera indishyi, ndetse n’abaregwa’’.

Umucamanza yapfundikiye iburanisha ategeka ko abavuye muri Gereza basubizwa aho bafungiye avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 03 Werurwe 2022 Saa munani z’igicamunsi."

Icyumba cy’urukiko cyari kirimo bamwe mumiryango y’abaregwa

Abaregwa bamaze imyaka ibiri n’igice bafunze.’’

Imiterere y’icyibazo cy’aba bakozi ba BK n’abandi bantu cyatumye bose bisanga imbere y’ubutabera kubera umushinga wa ZAMUKA-MUGORE wa BK.

Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali izwi nka (BK) yatangije umushinga wo gutanga inguzanyo mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse, icyo gihe umushinga wiswe ZAMUKA-MUGORE.Uwo mushinga watangiriye mu mashami ya BK yayo harimo Ishami rya BK Kimironko ,Muhanga, ishami rya BK Bugesera n’ashami rya BK rikorera kw’isoko rya Nyarugenge.’’

Umugore wabaga akora ubucuruzi bucirirtse yasabwaga kuzuza ibisabwa hatarimo gutanga ingwate agahabwa inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw ikindi n’uko bitari ngombwa ko abo bagore baba basanzwe babitsa muri BK ariko nanone byasabaga kuba byibura ufite Konti kugira ngo amafaranga uzahabwa azanyuzwe kuri Konti yawe.

Ikindi n’uko iyi nguzanyo uwayihabwaga wese yasabwaga kuyishyura mu gihe kitarenze imyaka ibiri akungukira BK 18% yayo yahawe.

Kugira ngo inguzanyo itangwe,umukozi ushinzwe inguzanyo n’umukozi wa BK ukuriye amwe mu mashami yavuzwe haruguru babanzaga gusura uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba ari umucuruzi.

Inguzanyo zose zatanzwe muri icyo gihe zingana na Miliyari 1,8Frw.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko ayo mafaranga yose yatanzwe mu buryo budasobanutse, bituma abari abayobozi muri BK ishami rya Kimironko n’uwari uhagarariye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE batangira gukurikiranwa muri Nzeri 2019.

Abafunzwe babwiye urukiko ko bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko n’izo nzira zidasobanutse.Ubushinjacyaha byavuzwe ko bwabeshye urukiko kuko butatanze ibimenyetso bifatika cyangwa ngo bube bwarafatiye mu cyuho uwo bucyekaho icyaha cya ruswa.

Mbere y’urubanza, Umunyamakuru afotora abafungwa kuko Urwego rwigihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rutababwiye ko bari bufotorerwe mu rukiko’.

N’impaka zamaze iminota 20 mbere y’uko iburanisha ritangira abacungagereza banze ko ababuranyi bafotorwa.

Umucamanza yabifasheho icyemezo avuga ko Umunyamakuru yatse Urukiko uburenganzira bwo gufotora ababuranyi ko kandi urukiko rw’abimwemereye’’.

Umucamanza yavuze ko mu ingingo ya 71 ijyanye no kubona amakuru mu nkiko, iteganya ko Umunyamakuru ushaka gufata amafoto n’amashusho yandikira Perezida w’urukiko mu gihe kitarenze amasaha 48 ko aribyo byakozwe n’umunyamakuru nawe ahabwa uburenganzira bwo gukora akazi ke n’urukiko rugakora akazi karwo.

Umucamanza yabajije ababuranyi niba hari uwo bibangamiye Ndabaramiye Jimmy avuga ko niba gufata amafoto biri mu nyungu rusange ko nta kibazo bafite ko ku bwabo banifuza ko ibyabo bijya hanze bikamenyekana bakazabona ubutabera mu mucyo nta karengane kabayemo ako ariko kose.

Ubundi itegeko ntabwo ryemera ko hari umuntu uwo ariwe wese winjirana imbuda mu rukiko yaba n’abacungagereza bategetswe kurindira abafungwa inyuma y’icyumba cy’urukiko.

Itegeko ryo kubona amakuru kandi riteganya ko Umunyamakuru asaba uburenganzira urukiko aho kubusaba Urwego rw’amagereza mu Rwanda RCS.

Si ubwa mbere Abacungagereza bitambika itangazamakuru mu gufotora abafungwa urukiko rwatanze uburengazira bwo kubafotora.



AMAFOTO: JEAN PAUL NKUNDINEZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa