skol
fortebet

Abanyamategeko bunganira abahoze muri FDLR bakuriweho ihazabu bari baciwe

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa gatatu rwakuyeho ibihano rwari rwahaye abanyamategeko batatu bunganira abaregwa ibyaha by’iterabwoba bahoze mu mutwe wa FDLR.
Urukiko rwari rwahanishije igihano cy’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kuri buri umwe wese muri abo banyamategeko rubashinja gushaka gutinza urubanza, ndetse no kutazongera kujya mu rubanza urwo ari rwo rwose batishyuye iyo hazabu.
Ni mu rubanza rw’itsinda ry’abantu 6 bahoze mu (...)

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa gatatu rwakuyeho ibihano rwari rwahaye abanyamategeko batatu bunganira abaregwa ibyaha by’iterabwoba bahoze mu mutwe wa FDLR.

Urukiko rwari rwahanishije igihano cy’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 200 kuri buri umwe wese muri abo banyamategeko rubashinja gushaka gutinza urubanza, ndetse no kutazongera kujya mu rubanza urwo ari rwo rwose batishyuye iyo hazabu.

Ni mu rubanza rw’itsinda ry’abantu 6 bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, baregwa ibyaha bitatu birimo iterabwoba no kurema umutwe utemewe, ibyaha bo bahakana.

Abo banyamategeko ni Me Ndagijimana Ignace, Me Nkundabatware Félix na Me Mbanziriza Adiel.

Urukiko rwari rwabafatiye ibyo bihano ku wa kane w’icyumweru gishize.

Inteko iburanisha yari yagaragaje ko batinza urubanza ku bushake.

Ni nyuma yaho Léopold Mujyambere, umwe mu baregwa ufatwa nka kizigenza muri urubanza, asabiye ko yahabwa umwanya wo gutegura urubanza rwe mbere y’uko batangira kwisobanura ku byaha baregwa.

Yavuze ko atabonye uko agera kuri dosiye y’ibyo aregwa ndetse akaba yarabonye iminota itanu gusa yo kuvugana n’umwunganizi we.

Abo banyamategeko, bakora akazi kabo nk’abakorerabushake, bo bari babwiye urukiko ko bafite ingorane z’amikoro yo kuva i Nyanza bajya i Mageragere mu mujyi wa Kigali, aho abakiliya babo bafungiye.

Kuri icyo, bavuze ko hiyongeraho kutagira ubushobozi bwo gusohora inyandiko z’urubanza muri mudasobwa kuko ari nyinshi cyane, gusa ngo baracyategereje ubufasha basabye mu rugaga rw’abavoka.

Nyuma yo kwandikira Perezida w’urukiko no kumutakambira gukurirwaho ibyo bihano, Perezida w’uru rukiko Muhima Antoine avuga ko mu isesengura ry’urukiko rwasanze aba banyamategeko bagaragaza imbogamizi zumvikana bahuye nazo kuruta gutinza urubanza ku bushake, ategeka ko ibyemezo bafatiwe bivanwaho.

Muri uru rubanza, abaregwa bakuriwe na ’Jenerali’ wahoze muri FDLR Léopold Mujyambere, hamwe na ’Colonel’ Joseph Habyarimana alias Sophonie Macebo.

Bafashwe mu myaka ishize muri DR Congo boherezwa mu Rwanda.

Baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ubugambanyi, gusa bo bahakana ibi byaha baregwa bishingiye ku bitero FDLR yagabye ku Rwanda.

Niba nta gihindutse, biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa