skol
fortebet

Abanyarwanda batanu batuye mu Bwongereza basabiwe n’ U Rwanda gushyikirizwa ubutabera

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba Ubwongereza gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda batanu bahatuye nyamara bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba Ubwongereza gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda batanu bahatuye nyamara bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Busingye yabisabye ejo kuya 12 Mata 2023, ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Busingye yagaragaje ko u Bwongereza buri gutinda koherereza aba Banyarwanda ubutabera.

Ati: “Muri UK, batanu bakekwaho kuba abajenosideri baridegembya. Amazina yabo arazwi, aho baba harazwi kandi hari ibimenyetso bihagije bikenewe bibashinja. Nyuma y’imyaka 29, buri munsi ushira uba ari mwinshi. Icyo twifuza ni uko aba bagabo bagera mu rukiko, ubutabera bukemererwa gukora akazi kabwo.”

Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda isabye u Bwongereza kugeza aba Banyarwanda mu butabera cyangwa se kubohereza inkiko zarwo zikabiburanishiriza. Aba ni: Dr Vincent Bajinya, Celestin Mutabaruka, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ubwo yari amaze gusura urwibutso rwa Kigali muri Kamena 2022, yabwiye abanyamakuru ko we nta bubasha afite bwo guta muri yombi aba Banyarwanda, icyakoze ko azakora ibishoboka mu nshingano ze kugira ngo bikorwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa