skol
fortebet

Abashinjwa gukora iyicarubozo muri gereza ya Rubavu batangiye gukurikiranwa mu butabera

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira abahoze ari abayobozi muri gereza ya Rubavu kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Sponsored Ad

Burabarega ibikorwa by’iyicarubozo bukeka ko byateye imfu z’abagera muri batandatu mu bihe bitandukanye.

Abaregwa bose uko ari icyenda bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Rubavu ku Gisenyi bafite amapingu ku maboko kandi barinzwe n’abapolisi.

Aba biganjemo abari abayobozi ba gereza ya Rubavu i Nyakiriba mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bubasabira kuba bafunzwe by’agateganyo bukabakoraho amaperereza. Buravuga ko barekuwe by’agateganyo bashobora gusibanganya ibimenyetso no gutoroka inzego z’ubutabera.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto yabavuga ko bakoree iyicarubozo muri gereza ya gisenyi, bivugwa ko hari n’ababa barahasize ubuzima. Ubu igitegerejwe ni ukumenya uwari ubiri inyuma n’icyabimuteye. Byose bikazajya ahagaragara nyuma yo guciribwa urubanza mu butabera nk’uko byatangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa