skol
fortebet

Bamwe mu baregwa gushaka gucikisha Kizito Mihigo bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Nyuma yo gufatwa bagafungwa mu kwezi kwa kabiri 2020 hamwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, abagabo batatu barimo uwari umukozi w’uyu muhanzi uyu munsi bavuze ku byaha baregwa.

Sponsored Ad

Urubanza rwa Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Ndikumana wari umukozi wa Kizito Mihigo rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere 2021 ubwo bagezwaga imbere y’urukiko.

Baregwa ’kuba ikitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko’, kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi kuwa kane babajijwe kuri ibyo byaha, Innocent Harerimana yavuze ko atemera icyaha ashinjwa.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera icyaha cya mbere ariko icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera.

Ababurana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere i Kigali, bagaragaye mu rubanza hifashishijwe amashusho mu gihe umunyamategeko wabo yari mu rukiko.

Me Pierre-Celestin Kubwimana wunganira Ngayabiha Joel na Harerimana Innocent yasabye urukiko gusubika urubanza kuko atarabonana n’abo yunganira, anasaba umwanya wo kwiga kuri dosiye ibashinja.

Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito we nta mwunganizi mu mategeko afite kandi yavuze ko yiteguye kwiburanira.

Uyu, mubyo aregwa harimo ko ari we wagiye gutegura inzira Kizito Mihigo yari gucamo ajya hanze y’igihugu.

Nyuma yo kumva aba baregwa, urukiko rwasubitse uru rubanza nanone, rwimurirwa tariki 13/07 muri uyu mwaka.

Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.

Kizito yashinjwe ibyaha byo "kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa".

Hashize iminsi itatu afunze - tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko "Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa".

nyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo waje ’Kwiyahura agapfa’ yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha. Harerimana we yaje kwinjira muri iyi dosiye kuko ari we wari ubatwaye ubwo bari mu mugambi wo kwambuka umupaka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa