skol
fortebet

Beatrice Munyenyezi yasabye kuburana mu Cyongereza abamwunganira batanga izindi mbogamizi

Yanditswe: Tuesday 08, Jun 2021

Sponsored Ad

Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yasabye urukiko kuzaburana akoresheje ururimi rw’Icyongereza kuko Ikinyarwanda cyamunaniye.

Sponsored Ad

Uyu mugore yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 8 Kamena 2021, ngo aburane ubujurire ku gifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 10 Gicurasi 2021.

Bwari ubwa mbere Munyenyezi Beatrice agaragaye mu rukiko yambaye impuzankano ziranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Inteko y’umucamanza umwe ni yo yaboye urubanza. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, Munyenyezi akaba yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge kuko urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Munyenyezi yari yunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin wamwunganiye kuva yagera mu Rwanda hamwe na Me Gatera Gashabana utagaragaye mu rukiko cyangwa kuri Gereza aho Munyenyezi afungiye.

Umucamanza yatangiye aha ijambo uruhande rw’abaregwa ari na bo bajuriye, Me Buhuru Pierre Celestin atanga imbogamizi avuga ko ubwo bajuririraga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahaye itariki yo kuzaburana ihabanye cyane n’iy’uyu munsi.

Me Buhuru yavuze ko bari babwiwe ko bazaburana ku wa 11 Kamena 2021, ko ibyo kuburana ku wa 8 Kamena 2021 byazanywe n’ubushinjacyaha ko kandi butasobanuye impamvu bwahinduye itariki.

Yongeyeho ko kuburanira muri Gereza bibagora kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19 zisaba kubanza kwipimisha kandi ibisubizo bikaba biboneka bitinze.

Izo mbogamizi ni zo Me Buhuru yavuze ko zitatuma uyu munsi umukiriya we aburana kandi arusaba ko yazazanwa akaburana ari kumwe n’abunganizi be kuko ari bwo buryo bwiza bwatuma babona ubutabera.

Beatrice Munyenyezi ahawe umwanya ngo agire icyo yongera ku byari bimanze kuvugwa n’umwunganira mu mategeko, yahise abwira umucamanza ko yemeranwa neza na we.

Yongeyeho ko urukiko niba rubimwemereye rwazamufasha bimwe mu byaha aregwa akazabyireguraho akoresheje ururimi rw’Icyongereza kuko ari rwo rwamworehera. Ati “Ikinyarwanda cyarananiye.”

Umucamanza yahise amubwira ko yazihangana akaburana mu Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi rukoreshwa mu rukiko, amwemerera ko niba hari dosiye afite ziri mu Cyongereza yazafashwa zigashyirwa mu Kinyarwanda.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo bwongera ku byari bimanze kuvugwa n’abaregwa buvuga ko urukiko rutaha ishingiro ibyo bavuze.

Bwavuze ko abunganizi ba Munyenyezi ku wa 3 Kamena 2021 bari bazi neza ko uru rubanza rugomba kuba ku wa 8 Kamena 2021, ko bakagombye kuba baripimishije mbere kuko bari babizi neza ahubwo gusaba ko rwimurirwa indi tariki ari ugutinza urubanza kw’ababuranyi kandi ari na bo bajuriye.

Umucamanza yumvise impaka z’impande zombi asubika uru rubanza avuga ko ruzabukurwa ku wa 11 Kamena 2021, saa mbiri za mu gitondo.

Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi si ubwa mbere rusubitswe kuko ubwo yagezwaga bwa mbere mu Rukiko Rw’ibanze rwa Kicukiro na bwo abamwunganira mu mategeko basabaga ko rwakwimurirwa indi tariki kuko bari bataraganira kuri dosiye, icyo gihe rwarimuwe rushyirwa ku wa 5 Gicurasi 2021.

Beatrice Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa