skol
fortebet

“Bishoboka nanakunganirwa n’umwavoka uturutse mu ijuru”-Paul Rusesabagina

Yanditswe: Friday 12, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka rurakomeza kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul n’abandi 20 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Sponsored Ad

Umucamanza yatangiye urubanza asaba abavoka bakererwa n’abasiba batabimenyesheje urukiko kwitwararika kuko rufite ububasha bwo kubahana.

Urubanza rugitangira,Rusesabagina n’umwunganira mu rubanza areganwamo n’abandi 20, basabye ko iburanisha ryo kuri uyu wa 5 ryasubikwa kubera atabonye umwanya n’ibikoresho bimufasha gusoma no gutegura dosiye ye bemeza ko ari nini cyane.

Muri ibyo bikoresho harimo imashini ya mudasobwa irimo dosiye ye yose, imprimante, scanner, amakaramu ndetse n’impapuro. Gusa urukiko rumubajije niba ubu ari bwo agiye gutangira gutegura idosiye ye kandi ihari kuva mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Paul Rusesabagina yavuze ko afite igice cyayo kdi iyo dosiye bisaba kuyisoma yitonze akanayisesengura.

Yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye cyane ko ngo nubwo yemerewe imashini na gereza ariko atarayihabwa ndetse ngo nta na 1/10 cya dosiye afite.

Ku wa 1 Werurwe 2021, urukiko rwasuye Gereza ya Mageragere rutegeka ko ifasha Rusesabagina kujya ategura urubanza cyane ko we yari yavuze ko imunaniza.

Urukiko rwasabye ko ahabwa ibikoresho ndetse inyandiko yohererezanya n’abavoka be zitajya zifatirwa.

Rusesabagina yavuze ko yemerewe n’Ubuyobozi bwa Gereza imashini, irimo dosiye yose, ariko na nubu akaba atarayihabwa ngo dosiye ye ayibone yose ayigeho afatanyije nabamwunganira. Ngo kugeza ubu Rusesabagina nta na 1/10 cya dosiye afite.

Me Rudakemwa Felix wunganira Rusesabagina ati “Uwo nunganira arasaba ko ubusabe bwe bujya mu bikorwa kugira ngo atangire kwiregura.

Me Rudakemwa yavuze ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi atandatu. Ati “Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.’’

Me Rudakemwa kandi anibukije Urukiko ko Umukiriya we yari yarasabye kunganirwa n’aba avoka babiri baturutse mu Bubiligi barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle ariko akabyangirwa kandi amategeko amwemerera ko akwiye kunganirwa n’abo yihitiyemo.

Rusesabagina yavuze ko kuba atunganiwe n’abavoka be byabaye imbogamizi. Ati “Nahisemo Me Gatera na Me Rudakemwa ariko nanahisemo n’abandi bavoka, sinumva impamvu ari njye wa mbere waburanirwa n’abavoka nagenewe.

Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka nihitiyemo. Ndetse umuntu yanatumira umwavoka wo mu ijuru, akaba yaza hano.’’

Umucamanza amubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati “Nuwo mu Isi baramwanze.

Rusesabagina Paul aregwa ibyaha icyenda birimo:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe

Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Gutera inkunga iterabwoba.

Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Urubanza rurakomeje.......

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa