skol
fortebet

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017, rwategetse ko Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi mukuru w’ itorero pentekote afungwa iminsi 30 y’ agateganyo.
Bishop Sibomana n’ abandi bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’ itorero ubarirwa muri miliyari zisaga eshatu.
Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’ abayobozi barimo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017, rwategetse ko Bishop Sibomana Jean wahoze ari Umuvugizi mukuru w’ itorero pentekote afungwa iminsi 30 y’ agateganyo.

Bishop Sibomana n’ abandi bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’ itorero ubarirwa muri miliyari zisaga eshatu.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’ abayobozi barimo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens.

Bishop Sibomana akatiwe gufungwa iminsi 30, nyuma y’ uko aba bayobozi nabo bari bakatiwe gufungwa iminsi 30 bakajuririra icyemezo cy’ urukiko, urukiko rugatesha agaciro impamvu bari batanze basaba ko bakuriranwa badafunze rugategeka ko bakomeza gufungwa iyi minsi 30 mbere y’ uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi

Ibitekerezo

  • Ariko se kombona amafaranga baregwa agenda agabanuka hari audits yakozwe akaba ariyo ishingirwaho cyangwa buriwese yivugira umubare bitewe Nayo ashakako baregwa ?

    Amafaranga yavuye mu mitsi y’abakecuru,imfubyi n’abapfakazi abakozeho.

    Mbere yo gutangaza inkuru mujye mubanza mushishoze ko nta makosa arimo plz!! Si asaga miliyoni eshatu ahubwo no asaga miriyari eshatu. Thanks

    ngo miliyoni eshatu?

    Sindeba umunyamakuru yanditse ko ari miliyari zisaga eshatu; nanjye niko nabyumvise

    Sindeba umunyamakuru yanditse ko ari miliyari zisaga eshatu; nanjye niko nabyumvise

    Arikose rya toorero duherutse kumva ko basigaye barwanira munsengero no guhindura inzu y’Imana inzu y’ubucuruzi no kugwatiriza amakonti yose abanditseho ibyabo bo bigezehe?

    Abashumba bibisambo akabo kashobotse

    Iyo ubwiza bw’ Imana bukuvuyeho ndabona isura ihindana kbsa! Mbega uko asa! weeeeee!!!!!!! Nta giteye agahinda nko kubona umuntu ahagurukiwe n’ Imana yarangiza akaba ari nayo aburana nayo! Musize muneye mu rusengero gusa nta wundi mumaro mwamaze!!!!!!

    None se niba aba pasteurs basigaye bigabanya amaturo bakijyanira mungo zabo ubwo insengero zizazamukaka zite ese abatishoboye bo mu itorero bazafashwa bate. Inama nabagira ni babe nk’abapadiri batagira abagore n’abana kuko ubusambo bwaba bashumba babuterwa ahanini n’izo nshingano bafite mumiryango yabo bwite.

    Buri mukozi ukora muri institution ya ADPR
    akurikije amafaranga yaciwe ntiyobabarira rwose,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa