Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema abana be b’impanga ku bunani

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 4734

Umugabo witwa Ndayambaje Faustin,utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Kagenge, umurenge wa Mayange, mu ijoro ryo kuwa 1/1/2020 yatemye abana be b’impanga ,nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we.



Uyu mugabo yatashye iwe mu rugo saa yine z’ijoro, ageze mu rugo atangira gutongana n’umugore we, umugore yaje kumucika abura aho arengereye, nibwo yafashe abana be b’impanga bafite imyaka 5 abinjiza mu cyumba kimwe afata umuhoro atangira kubatemagura avuga ko nyina yamunaniye.

Ku bw’amahirwe uyu mugore wari wihishe yatabaje abaturanyi be bafata uyu mugabo,nta mwana n’umwe arica ,n’ubwo yabakomerekeje cyane bakajyanwa igitaraganya ku bitaro bya ADEPR Nyamata.

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagenge, Rutembesa Frederico, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rwdukesha iyi nkuru ko ,aya makuru ari impamo.



Ati:’’Nibyo koko, Ndayambaje yatashye mu ijoro yasinze atongana n’umugore we, amucitse yadukira abana be b’impanga babiri b’imyaka itanu arabatema, umwe yakomeretse mu ijoshi, undi yamutemye akaguru, usibye ko ubu bari kwa Muganga bari kwitabwaho n’abaganga ’’.

Uyu muyobozi yavuze ko, uyu muryango nta makimbirane yari asanzwe awuziho, ngo nabo byababereye amayobera.

Uyu muyobozi arakangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, naho babibonye arasaba ko batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi hakiri kare.



Uyu mugabo watemye abana yibyariye akeka ko ari umugore we ari gutema yashyikirijwe polisi, akaba afungiye kuri station ya polisi ya Mayange.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi:Polisi yataye muri yombi abagabo 3 bafashwe bagiye kwiba iduka...

Abantu Batatu bafungiye mu karere ka Kamonyi nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda...
4 April 2020 Yasuwe: 1846 0

RIB yataye muri yombi abandi bantu babiri bakubise Niyonzima bamuziza kwiba...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bwatangaje ko rwamaze gufata abandi bantu...
4 April 2020 Yasuwe: 1455 0

RDF yatangiye iperereza ku basirikare bayo bashinjwa guhohotera...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II...
3 April 2020 Yasuwe: 1632 1

Gasabo: RDF yasezeranyije ubutabera bwihuse abaturage bavuga ko bahohotewe...

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu karere ka Gasabo...
2 April 2020 Yasuwe: 7809 2

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 3 barimo n’Umupolisikazi bafashwe amashusho...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo...
2 April 2020 Yasuwe: 22945 6

Bamwe mu bafungiwe muri za Kasho zitandukanye bagiye kurekurwa kubera...

Umushinjacyaha Mukuru,Havugiyaremye Aimable, yandikiye ibaruwa...
2 April 2020 Yasuwe: 3297 1