skol
fortebet

Byarangiye u Rwanda rushyikirije u Burundi umuturage wabwo ushinjwa kwiba Banki akaruhungiramo

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwashyikirije inzego z’umutekano z’u Burundi, Umurundi ukurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 29 FBU.

Sponsored Ad

Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho icyaha cyo kunyereza amafaranga akoreshwa i Burundi angana na 29,839,878 FBU muri Banki y’Ubucuruzi y’i Bujumbura agatorokera mu Rwanda.

Kumushyikiriza inzego z’igihugu cye ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023, ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Mbere yo kumushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi, babanje gusinya amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Muri iki gikorwa, Igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe n’Umuyobozi mukuru wa Interpol mu Rwanda (NCB Kigali) Antoine Ngarambe.

Ni mu gihe igihugu cy’u Burundi cyari gihagarariwe na Col. Police Frederic-Audney Minani, Umuyobozi wungirije muri INTERPOL/NCB Bujumbura.

Kuwa 20 Ukwakira 2023, ni bwo RIB yagombaga gushyikiriza Polisi y’u Burundi, uyu musore w’imyaka 30.

RIB yatangaje ko uyu musore akimara kwiba iyo banki yakoragamo yahise atorokera mu Rwanda ariko ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.

Ubwo uru rwego rw’Ubugenzacyaha rwari rugiye kumumushyikiriza Polisi y’u Burundi, mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera, uyu musore wari ukiri mu modoka ya RIB yahise yikomeretsa akoresheje amapingu.

Yabikoze mu gihe ku rundi ruhande abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi bari bari gushyira umukono ku nyandiko y’uko bamuhererekanyije.

Ubwo amasezerano ku mpande zombi yari amaze gusinywa, abakozi ba RIB bafunguye imodoka ngo ashyikirizwe Polisi y’u Burundi basanga yikomerekeje ava amaraso ku kaboko bahita bafata icyemezo cyo guhagarika icyo gikorwa ahubwo bamwihutana kwa muganga.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamata basanga imitsi y’amaboko ntacyo yabaye.

Impande zombi zemeranyijwe ko abanza kwitabwaho akazashyikirizwa Polisi y’u Burundi amaze gukira neza dore ko basanze ibikomere bye bidakanganye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nta kindi cyatumye ashaka kwikomeretsa uretse gushaka gutinza gahunda yo kumusubiza mu gihugu yakoreyemo ibyo byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa