CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z’imanza za gacaca kigeze

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 September 2017 Yasuwe: 184 0

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi komisiyo yemeza ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 uzarangira ayo makuru yose nayo yamaze kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igikorwa cyo kubika mu buryo bw’ikoranabuhaga inyandiko z’imanza zigera hafi muri miliyoni ibyiri zaciwe n’inkiko Gacaca cyatangiye muri Werurwe 2015. Ahakorerwa iyo mirimo, abakozi byanyuranye barasobanura uburyo bakoramo ako kazi kabo bahera saa mbiri za mu gitondo bakagacumbika saa sita z’ijoro.

Ni akazi gakorwa mu byiciro bitandukanye, birimo guha buri nyandiko ziba zifunze mu makarito ibiziranga birimo aho zaturutse, abazitunganyije n’abazigenzuye, ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo kuziha imibare bita code nk’ikirango kizitandukanya.

Inyandiko zimaze kwinjizwa muri mudasobwa, zibikwa mu buryo zinakomeza gucungirwa umutekano wazo nkuko bisobanurwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascène,umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), "Umutekano wabyo urarinzwe duhereye aha ngaha hakorerwa scanning nta internet ihagera, nta bantu rero bashobora kubisoma bakoresheje uburyo bw’iya kure. Ikindi cya 2, ni uko nta nubwo dushyiramo za flash disk zishobora kuba umuntu yashyiraho amakuru ngo ayatware, abakozi bakora ahangaha iyo bagiye kwinjira barasakwa ndetse n’iyo batashye, nta gikoresho rero bashobora gusohora aha ngaha. Icya kabiri ni uko ibi byuma zibitse, iyo zivuye aha hari imashini nini bigenda bikabikwamo, ubu turifuza ko muri phase izakurikiraho kuzagura imashini ya 2 ku buryo bimwe bizaba bibitse muri iyi nzu ariko tukagira n’ahandi tubibika mu buryo bwo guteganya ko n’igihe hashobora kuba haba ikibazo tube tubifite ahandi hantu bitabitse hamwe gusa.

Uretse gufasha abarebwa n’izi manza kuba babona inyandiko zazo igihe cyose bazikereye, CNLG ivuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Uretse inyandiko z’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zigera ku mapaji asaga miliyoni 40, za ’cassettes video’ na DVD ibihumbi 8, nazo amashusho yazo agaragaza uburyo imanza zimwe zaburanishijwe zizabikwa muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kwinjiza gusa muri mudasobwa aya makuru ku manza zaciwe n’inkiko Gacaca, bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 bitwaye agera kuri miliyari 2 na miliyoni magana inani z’amafaranga y’u Rwanda. Ni igikorwa CNLG ikorana n’umufatanyabikorwa Aegis Trust ikora imirimo ijyanye na tekiniki.

Kubona inyandiko y’urubanza mu nkiko zisanzwe, ni amafaranga y’u Rwanda 1000 kuri paji, itegeko rinubahirizwa mu kubona inyandiko y’urubanza rwaciwe n’inkiko Gacaca.

Inkuru ya RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategeko Bishop Sibomana afungurwa by’ agateganyo

Kuri uyu wa 22 Nzeli 2017, urukiko rwa Kigali rwategetse ko Bishop Sibomana...
22 September 2017 Yasuwe: 866 0

Bishop Sibomana yasabye urukiko gusohoka muri Gereza akajya kwivuza...

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho Bishop Sibomana ibyaha byo...
20 September 2017 Yasuwe: 1288 0

Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye ushinjwa jenoside rwatangiye mu...

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kuburanisha mu mizi...
18 September 2017 Yasuwe: 468 0

"Naje ndi umujura narabaswe n’ ibiyobyabwenge none ngiye gusubira mu rugo...

Aya ni amagambo ya Haragirimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’ imyaka...
17 September 2017 Yasuwe: 1401 0

CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z’imanza za gacaca...

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo...
5 September 2017 Yasuwe: 184 0

Maj Dr Rugomwa yahamijwe icyaha ahanishwa gufungwa imyaka 10 n’ ibindi...

Umusirikare ufite ipeti rya Majoro Dr Mupenzi Rugomba Aimable wari...
21 August 2017 Yasuwe: 1020 1