skol
fortebet

Covid-19 yakereje imanza, isiga inenge muzaburanishijwe ku ikoranabuhanga

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bagana inkiko bavuga ko bahuye n’ibibazo binyuranye mu gihe
cya Covid-19, byatumye imanza zabo zikererwa n’iziciwe ku ikoranabuhanga ntizabaha ubutabera bwuzuye.

Sponsored Ad

Bamwe mu bagana inkiko bavuga ko bahuye n’ibibazo binyuranye mu gihe
cya Covid-19, byatumye imanza zabo zikererwa n’iziciwe ku ikoranabuhanga ntizabaha ubutabera bwuzuye.

Ni mu gihe inzego z’ubutabera zemeza ko iki cyorezo ntaho kitabuhungabanyije kubera gukoresha ikoranubuhanga.

Bimwe muri ibyo bibazo bagaragaza birimo kuba hari igihe iburanisha
ryahagaritswe, kutamenya gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ikirego no
kurishyikiraniramo n’inkiko.

Harimo kandi kuba nta bikorwaremezo nk’ikoranabuhanga bihagije, nka mudasobwa cyangwa telefone zigezweho ndetse na interineti.

Mu gihe covid- 19 yari igenje make, inkiko zabanje gushyiraho amabwiriza
y’uko uzigana agomba kuba yipimishije, nyamara ahandi bagasaba ko agomba
kuba yarikingije gusa.

Siborurema Matayo wo mu karere ka Ruhango avuga ko urubanza rwe n’umuntu baburanaga ubutaka rwatinze kuburanishwa, kubera ko covid-19 igitangira iburanisha ryahagaritswe ndetse n’aho rifunguriwe muri Gicurasi
2020 akagenda ahura n’ingorane.

Ati “Urubanza rwanjye rwarasubitswe ubwo covid-19 yari igitangira, n’aho
iburanishwa risubukuwe ngira ikibazo cyo gukoresha ikorabuhanga kuko
abakozi bo ku IREMBO babimfashagamo bo batinze gusonerwa gufungura”.
Avuga ko icyo kibazo cyatumye rimwe na rimwe atinda kumenya ibyo urukiko
rwamusabye binyuze muri sisitemu.

Naho Kabera Sitefano wo mu karere ka Muhanga, avuga ko nubwo urubanza
rwe rwaciwe mu kwa cyenda 2021, ngo yatinze kubona amakopi yarwo kubera
ko igihe yagombaga kuyabona, kugera ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga
byasabaga ko agomba kugaragaza ko yipimishije Covid-19.

Kabera agira ati “Ndi umukene, nari nabashije kubona amafaranga yo kugura
amakopi no kwishyura ku IREMBO, ariko ngeze ku rukiko bansubizayo ngo
sinipimishije. Nasubiye mu rugo kuko nta mafaranga yo kwipimisha nari
mfite….Ndatekereza ko iyo bitaba iriya nyagwa ya koronavirusi, urubanza
rwanjye ruba rwararangiye”.

Nyirafaranga na we wo mu karere ka Muhanga we ngo yahuye n’ibibazo
bitandukanye. Muri byo harimo ukutamenya gutanga ikirego muri sisitemu,
ibintu avuga ko byatindije urubanza rwe, kubera ko uretse kutagira mudasobwa
cyangwa telefone igezweho yabanje no kugira ikibazo cyo kubona amafaranga

yo gutanga ku irembo ngo bamufashe. Aho ayaboneye yasanze ibikorwa byose
byarahagaritswe.

Agira ati “Cyakora ubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 zari zorohejwe,
byarakunze mbona impapuro zihamagara umuburanyi, mu gihe nakagiye
kumushaka ngo nzimugezeho aho yabaga i Kigali baba bashyizwe muri Guma
mu Rugo.”
Uyu mubyeyi agaragaza ko ibi byatumye urubanza rwo gusaba
gatanya yifuzaga ko rwaburanishwa muri 2021 rutinda gutangira ku buryo ubu
ngo yahawe itariki yo mu kwezi kwa cumi 2022.

Ingaruka za Covid-19 ku manza kandi zigenda zigarukwaho na bamwe mu
bafunguwe bavuga ko igihe barangizaga ibihano byabo batahise barekurwa
kubera ingamba zo kwirinda icyorezo zabayeho.

Nka Musanabera Marita wo mu karere ka Kamonyi, avuga ko igihe yagombaga kumara muri gereza cyiyongereyeho hafi amezi 6.
Abishimangira muri aya magambo: “Niyo bandekura icyo gihe igihano cyanjye cyari kirangiye, ntaho nari kunyura njya iwacu kuko inzira zitari nyabagendwa”.

Ikindi kivugwa ariko ntigitindweho cyane ni uburyo bwagiye bukoreshwa bwo
kuburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ikintu bagaragaza ko cyageze kuri
bamwe na bo ngo bishoboye.

Sinzinkayo Amani (izina ryahinduwe) wari ufungiwe muri gereza ya Mageragere ati “Nta muturage wa nyarucari wigeze aburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya sikayipe (Skype) cyangwa iry’amashusho rya videwokomferanse (Video-conference). Niba anahari, ubwo yari mu rubanza rumwe n’abakomeye”.

Hari kandi n’abagombaga kurangirizwa imanza bitabereye igihe kuko abari
kubikora batari bemerewe kuva mu rugo, n’aho bishobokeye bagasanga ngo
nk’aho byagombaga gusaba guteza cyamunara bidahita bishoboka kuko abaguzi
batabonekaga.

Musabyimana Tewonasi wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango
wahuye n’icyo kibazo, agira ati “ Birumvikana ko abahesha b’inkiko na bo hari
igihe batari bemerewe kugenda. Mu gihe byari bishobotse, habuze abagura inzu
nagombaga kubonaho indishyi urukiko rwategetse kubera ko abaturage bari
bakennye bitewe na Covid-19 yari yahagaritse byinshi mu byabahaga
amafaranga”.

Zimwe mu manza zahuye n’ikibazo cyo gutinda kubera covid-19 hakaba harimo
urwa Prof Egide Karuranga wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo
wari ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda
akamaro, gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa
icyenewabo. Hari kandi urw’umunyemari Alfred Nkubiri na bagenzi be
umunani baregwaga uburiganya mu kugeza amafumbire ku buhinzi.
Umubare w’imanza zicibwa warazamutse

Mu nkuru yo kuri www.rba.co.rw yo ku wa 14 mata 2021, umuvugizi w’inkiko
mu Rwanda, Mutabazi Harrison yagaragaje ko kuva muri Mata 2020 kugeza
muri Werurwe 2021, ibirego ibihumbi 87 byaregewe inkiko hifashishijwe
ikoranabuhanga, mu gihe haciwe imanza z’ubushinjacyaha 35 106 ndetse
n'imanza 21 735 zisanzwe, zose hifashishijwe ikoranabuhanga. Akagira ati
“Nubwo mu nkiko hari hasanzwe hifashishwa ikoranubahanga rya IECMS,
byariyongereye mu gihe cya covid-19”.

Cyakora, Mutabazi na we ntabura kugaragaza ko hagiye hagaragara ibibazo
bishobora kuba byarateye itinda ry’imanza zimwe na zimwe birimo ubuke
bw’ibikoresho byo kwifashisha kugira ngo ikoranabuhanga rikore neza, ndetse
n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Mu nkuru ya igihe.com yo ku wa 13 Mutarama 2021, Me Nkundabarashi Moïse
uyobora urugaga rw’abunganira abantu mu nkiko, yemeje ko ikoranabuhanga
ryatumye imanza zidahagarara mu gihe igihugu cyari gihangabanyijwe na
covid-19. Akaba asanga ryarabaye igisubizo. Na we ariko ntabura kugaragaza
imbogamizi zagiye ziboneka nk’aho imanza zagiye zitinda kubera ko iryo
koranabuhanga ryanze.

Ati “Nko mu gihe cy’iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga, hari aho byageraga ihuzanzira rikanga, ugasanga ababuranyi batumvikana n’inkiko bigatuma imanza zisubikwa kenshi”.

Icyorezo cya covid-19 cyibasiye isi kuva mu ukuboza 2019 cyasanze mu nkiko
zo mu Rwanda haratangijwe, kuva muri 2016, gahunda y’ikoranabuhanga
rikomatanyije rya IECMS, rigamije korohereza abantu mu gutanga ikirego
ndetse no guhererekanya amakuru mu kirego.

Guhera muri Mata 2020 ni bwo inkiko zatangiye gukoresha ikoranabuhanga
mu iburanisha, nk'uburyo bwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.
Hakuzwumuremyi Joseph

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa