skol
fortebet

CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 5

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye ko CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bazahabwa gihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miyoni 2 ariko Twizere Amani Olivier we ntahabwe ibihano n’urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.
Ibi bihano ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa gatanu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko abaregwa bose bari bararangije kwiregura ku byaha byose bacyekwagaho n’ubushinjacyaha mu iburanisha ryabaye kuwa 29 (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye ko CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bazahabwa gihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miyoni 2 ariko Twizere Amani Olivier we ntahabwe ibihano n’urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.

Ibi bihano ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa gatanu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko abaregwa bose bari bararangije kwiregura ku byaha byose bacyekwagaho n’ubushinjacyaha mu iburanisha ryabaye kuwa 29 Ukwakira 2021.

Uru urubanza rwatangiye rutinze kubera ikibazo cy’umuriro cyabaye ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge bigeze aho umwanditsi w’urukio abwira ababuranyi ko urubanza ruburanishirizwa mu cyumba cy’urukiko rw’ubucuruzi cya gatatu kuko ho hari Motel y’amashanyarazi.

Ibururanisha ryatangiye Saa yine n’igice,umucamanza aha ijambo ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri ngo busabire ibihano abo bwaregeye urukiko.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko busabira ibihano ababuranyi byose bimwe kuko bose ari abafatanyacya ku gikorwa cy’ubujura cyakorewe Umufungwa Kassem Ayman Mohamed.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo SP Eric Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim Ubushinjacyaha bubafata nk’ibyitso mu gikorwa cyakozwe cy’ubujura,ariko n’umugambi wakozwe bari bawuhuriyeho.

Ubushinjacyaha bwahise butangira gusaba ibihano buhera kuri CSP Kayumba Innocet bwahise busaba urukiko ko CSP Kayumba Innocent mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye ruca uru rubanza ko rwazamuhanya ibyaha byose ubushinjacyaha bumucyekagaho byose birimo icyaha cy’ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe byose.

Ubushinjacyaha buti "turasabira CSP Kayumba Innocent igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri."

Ubushinjacyaha buti "ibi bihano dusabiye CSP Kayumba Innocent ninabyo dusabiye SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim".

Umucamanza yahise aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bihano bamaze gusabirwa n’ubushinjacyaha.

Mutamaniwa Epharim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse kuva yatabwa muri yombi muri Gashyantare 2021,yahise abwira urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yewe no mu rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bumucyekaho ko kandi nubu ariwo murongo agihagazeho.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi muri RCS.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge atigeze acana uwaka na CSP James Mugisha ku buryo no kuzanwa gukorera kuri Gereza ya Nyarugenge yahaje ari nk’igihano ahawe na CSP James Mugisha kuko atarajya gukorera muri Gereza ya Nyarugenge yakoreraga muri Gereza ya Muhanga kandi aho i Muhanga yahitwaye neza nk’umuyobozi w’urwego rw’iperereza muri iyo Gereza.

Mutamanaiwa Ephaim ati "ku bihano nasabiwe n’ubushinjacyaha ndasaba ko Urukiko rwandekura rungize umwere nta yandi mananiza kuko nge nta cyaha nakoze ndasaba kugirwa umwere kuri iyi Dosiye."

SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetso.

SP Eric yavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga bwivuguruza ati "ndasaba ko urukiko rwakwemeza ko ndi umwere ngahita ndekurwa ngasanga umuryango wange kuko uwavuze ko yibye Kassem Ayman Mohamed yabyemereye urukiko muri kamena uyu mwaka ubwo yazaga gusobanurira urukiko uko yakoze ibyo bikorwa byose."

SP Eric Ntakirutimana ati ntabwo nge najya gukora ibihano by’ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.

CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha yasabye urukiko ko rwamugira umwere ku byaha acyekwaho n’ubushinjacyaha kuko ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Twizere Amani Olivier ari umucurabwenge w’ubujura bwakorewe Ayman Kassem Mohamed ko ariwe ukwiye kubibazwa kuko yayogbee ikoranabuhanga.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yatunguwe no kumva ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye urukiko ko ariwe wabikoze.

CSP Kayumba Innocent yavuze ko atari umuntu wakagombye kuba afungiye ibisuguti na Telephone ati "akazi kose nakoze usibye no mu magereza no mu gisirikare nabaga nshinzwe gukumira ibyaha bikorwa nk’ibi ntabwo nari gusubira inyuma ngo mbe arinjye ubikora kandi nshinzwe kubikumira."

CSP Kayumba Innocent ati "ndasaba ko mu gihe muzaba mwiherereye mwazagira umwere kuri ibi byaha byose kuko nta naho nigeze mbyemera no mu miburanire yanjye.Nimundekura nyakubahwa perezida muzaba mumpaye ubutabera murakoze."

Urukiko rwumvishe Ubusabe bw’ubushinjacyaha bw’imyaka itanu n’ihazabu ya miriyoni ebyiri runumva icyo abasabiwe ibyo bihano babivugaho bapfundikira iburanisha rutegeka ko uru rubaza rwari rumaze amezi icyenda ruburanisha rupfundikiwe.

Umucamanza avuga ko mbere y’uko uru rubanza rusomwa Urukiko rugiye kwikorera iperereza ryarwo ryigenga ku byavuzwe byose mbere y’uko icyemezo cy’urukiko gifatwa.

Umucamanza avuga ko uru rubanza ruzakomeza kuwa 19 Ugushyingo 2021 mbere y’uko hasomwa icyemezo cy’urukiko .

Iburanisha rya none ryamaze amasaha ane riburanishwa risigaje gupundikirwa gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa