skol
fortebet

Dosiye ya Jay Polly n’abandi bantu bafatiwe mu rugo rwe yashyikirijwe RIB kugira ngo bakorweho iperereza

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yamaze gushyikiriza Dosiye y’Umuhanzi Tuyishime Joshua n’abandi bantu 12 bafatiwe mu rugo rwe bishe amabwiriza yo kwirinda icyorezo yo kurwanya COVID-19.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,dosiye y’aba bantu uko ari 12 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha uyu munsi, bitewe nuko bahuriye kuri dosiye imwe irimo ibyaha bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda nirwo ruzakora iperereza ryimbitse rumenye abadafite aho bahuriye n’ibyaha bafatiwemo byo gukoresha ibiyobyabwenge n’inyandiko mpimbano.

Abazasangwa bafite aho bahuriye n’ibyaha bafatiwemo bazahita bashyikirizwa ubutabera.

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 25 Mata ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, nibwo Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi witwa Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly.

Aba bantu bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19,bafashwe barimo kunywa inzoga n’ikiyobyabwenge cy’urumogi harimo kandi n’abanyamahanga bari bafite ibisubizo bya COVID-19 bihimbano bigaragaza ko batanduye COVID-19.

Hanerekanywe kandi n’umuganga watangaga ibisubizo by’ibihimbano bigaragaza ko umuntu atanduye COVID-19.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, umuhanzi Tuyishime Joshua(Jay Polly) yavuze ko tariki ya 23 Mata aribwo bariya bantu 12 baje iwe mu buryo atari yateguye.

Yavuze ko yari afite abashyitsi bakeya nyuma abo bashyitsi bagenda bahamagara inshuti zabo baba benshi ari nabwo Polisi yabafashe.

Yagize ati” Tariki ya 23 Mata nari mfite abanyamahanga batatu, abanyamerika 2 n’umunya Tanzaniya baje iwanjye ngo tuganire ibijyanye no kubamamariza ubucuruzi bashaka kuzana hano mu Rwanda.

Nari kumwe n’abandi bantu batatu b’abanyamahanga na murumuna wanjye, nabasize mu rugo njya ku kazi ngarutse ku mugoroba nsanga barimo kunywa inzoga, bagiye bahamagara inshuti zabo Polisi ihita iza iradufata isanga turi 12.”

Jay Polly yemeye amakosa yakoze ayasabira imbabazi, yazisabye abahanzi bagenze be, Polisi y’u Rwanda n’abaturarwanda muri rusange.

Ati” Aba bantu nazanye iwanjye hashobora kuba harimo uwanduye COVID-19 akaba yayanduza abandi nabo bakajya kuyikwirakwiza mu baturarwanda batandukanye.

Ndasaba imbabazi abakunzi banjye(Fans), abahanzi bagenzi banjye, ndasaba imbabazi Polisi y’u Rwanda ndanasaba imbabazi abaturarwanda muri rusange.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa