skol
fortebet

DR. Leon Mugesera yongeye kwihana umucamanza bisubika ubujurire bwe

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse urubanza rwa Dr Leon Mugesera usaba iseswa ry’igifungo cya burundu yahawe n’urukiko rukuru rumuhamije uruhare mu magambo ahamagarira abahutu gutsemba abatutsi.
Mu bujurire, Mugesera yihannye umwe mu bacamanza ariko uru rukiko rutesha agaciro icyifuzo cye ruvuga ko kidashingiye ku mategeko.
Dr Mugesera na we yahise aregera urukiko rw’ikirenga avuga ko iki cyemezo kivuguruza itegeko nshinga ry’igihugu.
Kuri iyi nshuro Mugesera yabwiye urukiko ko adashobora (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rwasubitse urubanza rwa Dr Leon Mugesera usaba iseswa ry’igifungo cya burundu yahawe n’urukiko rukuru rumuhamije uruhare mu magambo ahamagarira abahutu gutsemba abatutsi.

Mu bujurire, Mugesera yihannye umwe mu bacamanza ariko uru rukiko rutesha agaciro icyifuzo cye ruvuga ko kidashingiye ku mategeko.

Dr Mugesera na we yahise aregera urukiko rw’ikirenga avuga ko iki cyemezo kivuguruza itegeko nshinga ry’igihugu.

Kuri iyi nshuro Mugesera yabwiye urukiko ko adashobora kuburana mbere y’uko hatangazwa icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri iki kirego cye.

Mu gihe umucamanza yari ahamagaye umuburanyi ngo atangire kuvuga ku bujurire bwe, Leon Mugesera yibukije ko yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga yinubira kuba icyifuzo cye cyo kwihana umucamanza cyarateshejwe agaciro.

Mugesera avuga ko yihannye umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire kuko hari ahandi yamufatiye icyemezo kitamunyuze.

Inteko irimo umucamanza yikomye ni na yo yasuzumye ubu busabe ndetse inabutesha agaciro.

Nk’uko abibona, ibi binyuranije n’itegeko nshinga kuko umucamanza yinubiye ari na we wafashe umwanzuro asabwa kubahiriza.

Yasabye ko hategerezwa icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga yaregeye rukemeza niba icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire kivuguruza itegeko nshinga, nk’uko bivugwa na Mugesera.

Birashoboka kandi ko rwasanga icyemezo cy’urukiko cyubahirije amategeko urubanza rugakomeza inteko idahindutse.

Mu bujurire, Leon Mugesera arasaba ko igifungo cya burundu yakatiwe mu mwaka wa 2016 gikurwaho.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo guhamagarira abahutu gutsemba abatutsi hashingiwe ku mbwirwaruhame yatangiye ku Kabaya muri Gisenyi mu ntangiriro z’imyaka ya 90.

Yagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2012 yoherejwe n’igihugu cya Canada nyuma y’imyaka myinshi yari ahamaze mu buhungiro.

Mugesera w’imyaka 67, ni impuguke mu by’indimi akaba yari umwarimu wa Kaminuza.

Mu mwaka wa 1992 ni bwo Mugesera yavuze imbwirwaruhame aregwa, icyo gihe akaba yari vice prerezida w’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND muri Prefecture ya Gisenyi akomokamo.

Mugesera yakomeje guhakana ibyaha aregwa. Kuri we ijambo aregwa, akunze kumvikana asa n’ugaragaza ko atari umwimerere, ryavuzwe mu bihe bikomeye bya politiki y’ubwisanzure ritagomba gufatwa nk’urwango yari afitiye abatutsi.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • None buriya,nta bandi bavuze amagambo nkariya mbese na nubu.Ariko aba b’ubu nibarindire urunganwe rwavuye i bugande rushaje niho ruzobibazwa kuko niko politiki muri afurika igenda isimburana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa