Dr Ngirente yakiriye indahiro z’ abacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2018 Yasuwe: 862

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli yakiriye indahiro z’ abacamanza mu rukiko rwa Gisirikare abasaba gutanga ubutabera bunoze.

Abarahiye ni Visi Perezida w’ urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lieutenant Colonel Charles Asimwe Madudu n’ abacamanza muri uru rukiko aribo Lieutenant Colonel Augustin Ngabo na Major Charles Sumanyi.

Lieutenant Madudu yavuze ko icyo bagiye guharanira ari ugutanga ubutabera bwihuse. Ati “Ubutabera butinze burya ntabwo buba bukiri ubutabera abantu barategereza bagaheba ubutabera. Tugiye gushyiramo imbaraga zihagije kugira ngo imanza zihute”

Minisitiri w’ Intebe amaze kwakira indahiro z’ aba bacamanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare yabibukije ko ari igihango bagiranye n’ Abanyarwanda, guharanira ko ubusugire bw’ uburenganzira bwa muntu biba ntavogerwa ni kimwe mu byo yabasabye.

Yagize ati “Ni igihango mugiranye n’ Abanyarwanda twese n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu cyacu, inshingano zanyu murazizi neza. Ni ugutanga umusanzu wanyu mugukomeza kubaka igihugu kigendera ku mategeko, no gutanga ubutabera bunoze muharanira ko ubusugire bw’ igihugu cyacu n’ uburenganzira bwa muntu biba ntavogerwa”

Umuhango wo kwakira indahiro z’ aba bacamanza witabiriwe n’ abayobozi bakuru mu girikare cy’ u Rwanda barimo Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda James Kabarebe n’ Umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ruzaburanishwa mu...

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe...
13 December 2018 Yasuwe: 576 0

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara...

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yemeje ko Ubushinjacyaha...
12 December 2018 Yasuwe: 1748 1

Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside yagejejwe i...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza nibwo indege yari intwaye Twagirayezu...
12 December 2018 Yasuwe: 1188 0

U Rwanda rwategetswe kwishyura Victoire Ingabire miliyoni 50...

Urukiko Nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu rufite ikicaro muri...
10 December 2018 Yasuwe: 4080 0

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bahanaguweho ibyaha

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwagize abere Diane...
6 December 2018 Yasuwe: 4759 0

Diane Rwigara na nyina hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki bagasomerwa

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018 nibwo biteganijwe ko urukiko rukuru rusoma...
5 December 2018 Yasuwe: 3246 2