skol
fortebet

Dr Ngirente yakiriye indahiro z’ abashinjacyaha bashya abereka aho bagomba gushyira imbaraga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakiriye indahiro y’ abashinjacyaha bashya babiri ku rwego rw’ ibanze abasaba gushyira imbara mu kurwanya ibyaha birimo inyerezwa ry’ umutungo wa Leta, ibyaha by’ ibiyobyabwenge n’ icuruzwa ry’ abantu.

Sponsored Ad

Abarahiye ni Mukarusagara Janvière na Uwitonze Clarisse, mu muhango babaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018.

Aba bashinjacyaha bemejwe n’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 11 Nyakanga 2018.

Minisitiri w’ Intebe yifurije MUKARUSAGARA Janvière na UWITONZE Clarisse, ikaze kuzagira imirimo myiza abasaba kwirinda icyatuma icyizere bagiriwe bacyamburwa.

Ministiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabibukije ko bakwiye kurangwa indangagaciro z’ingenzi ziranga umushinjacyaha mwiza kuba inyangamugayo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa Muntu, kurwanya ruswa n’igisa nayo cyose cyakwangiza isura y’Ubutabera bw’u Rwanda.

Yabasabye guha umwihariko amadosiye arebana n’abakekwaho ibyaha bifite uburemere bwabangamira inyungu rusange z’Igihugu n’iz’abagize umuryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Turabasaba imbaraga mu guhangana n’ ibyaha bimuga umutungo wa Leta, uw’amabanki, ibigo by’imari n’Amakoperative, ibirebana n’ abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge ,amakimbirane yo mu ngo, ibyaha bijyanye no gufata abana ku ngufu no gucuruza abantu n’iby’iyezandonke”.

Umushinjacyaha Mukarusagara Janvière yavuze ko ntaho abona intege yongeraho ko agiye gukorera mu mucyo.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko hari ahari intege nke…Niyemeje gukorera mu mucyo no gutanga ubutabera nk’ uko bangiriye icyizere”

Uwitonze Clarisse yavuze ko magingo aya ntaho abona icyuho gusa ngo ahahoze icyuho ni mu gitabo cy’ amategeko ahana ku ngingo ihana ibyaha by’ ibiyobyabwenge.

Ati “Umuntu yafatirwaga mu biyobyabwege abicuruza, umwaka umwe ibiri ukabona baramurekuye ariko ubu ni burundu”

Uwitonze avuga ko bazifashisha Laboratwari yunganira ubutabera mu gushaka ibimenyetso.


Umushinjacyaha Mukarusagara Janviere arahira

Umushinjacyaha Uwitonze Clarisse arahirira inshingano nshya


Evode Uwizeyimana , Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST ushinzwe Itegeko Nshinga n’ andi mategeko na Kayisire Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri bitabiriye uyu muhango

Ibitekerezo

  • Duhaye ikaze abo bashinjacyaha basha tubirije imirimo mishya tubasaba gukorana ubunyangamugayo n’ubushishozi mu mirimo bahawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa