skol
fortebet

Dubai na Rwamurangwa wabaye Mayor wa Gasabo bamaze kwambikwa iroza

Yanditswe: Friday 16, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abarimo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, n’umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai bagaragaye bambaye iroza rirangwa imfungwa ,ubwo bitabaga urukiko ngo baburane ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Sponsored Ad

Kimwe na bagenzi babo , baregwa ibyaha bifitanye isano n’umudugudu wagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku bw’inzu zisondetse ziwugize bagizemo uruhare bigatuma abaziguze zaratangiye kubasenyukiraho zitaramara kabiri.

Uretse Rwamurangwa na Nsabimana Jean alias Dubai, uru rubanza ruregwamo kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.

Bakewaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gishinjwa cyane umushoramari Dubai, ndetse no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite gishinjwa aba bari abayobozi n’ ibyaha bishingiye ku nzu zitujuje ubuziranenge ziri mu zigize umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo, rushingiye ku mpamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza.

Abaregwa batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bahise bajuririra Urwisumbuye rwa Gasabo, basaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, abaregwa uko ari bane bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite icyicaro i Rusororo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abaregwa bamaze kwambikwa imyambaro yambikwa imfungwa zitarakatirwa, bageze ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bitwaje dosiye zibafasha mu miburanire yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa