skol
fortebet

Fidèle Gakire wari muri ’leta ya Padiri Nahimana’yabwiye urukiko ko yatashye kubera umujenerali bavuganye

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urubanza mu mizi rw’umunyamakuru Fidèle Gakire wavuye muri Amerika atashye mu Rwanda agahita afungwa rwatangiye uyu munsi ruhita runarangira, yarezwe icyaha kimwe.

Sponsored Ad

Gakire yahoze ari umuyobozi n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ishema Newspaper na ISHEMA TV mbere y’uko ajya kuba muri Amerika.

Ageze muri Amerika Gakire yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse aza kujya mu cyitwa leta ikorera mu buhungiro cyashinzwe na Padiri Thomas Nahimana utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Gakire yari minisitiri w’abakozi n’umurimo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo humvikanye amakuru ko Gakire afungiye muri gereza nkuru ya Kigali i Mageragere ndetse ko urukiko rwamukatiye gufungwa by’agateganyo.

Mu gihe benshi baherukaga kumwumva muri Amerika, inkuru y’uko afungiye mu Rwanda yatunguye itangazamakuru.

Uyu munsi, mu mwambaro w’iroza w’abafungwa Gakire yabonekaga nk’umuntu utuje, yicaye hagati y’izindi mfungwa nyinshi nazo zaje kuburana, urubanza rwe nirwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise ruheraho.

Mu rukiko byavuzwe ko Gakire yavuye mu Rwanda mu 2018 ajya muri Amerika aho yaje kubona icyangombwa cyo gutura bihoraho, ko icyo cyangombwa yagisubije inzego z’umutekano za Amerika ku kibuga cy’indege yemeye ko asubiye mu Rwanda.

Umushinjacyaha yamureze icyaha cy’inyandiko mpimbano, avuga ko Gakire ataha mu Rwanda yari afite ‘passport’ yahawe na Padiri Nahimana bari bahuriye muri ya guverinoma yo mu buhungiro.

Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha ticket y’indege ku muntu ufite icyangombwa cy’inzira gihimbano, gusa buvuga ko bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana ibyo.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Yiregura, Gakire utari ufite umwunganizi, yavuze ko yatashye mu Rwanda ngo yitandukanye na politike yari arimo, ko iyo passport atari icyangombwa yakoreshaga aho ariho hose.

Ati: “[Ngeze mu Rwanda] iyo passport bandega ntabwo nayibahereje nk’icyangombwa ahubwo bayifashe nk’uko bansabye telephone."

Gakire yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yavuganye na Maj Gen Joseph Nzabamwita akamushishikariza gutaha, ko ari nacyo cyatumye atikanga kuba bamusangana urwo rupapuro.

Gen Nzabamwita ni Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubutasi n’umutekano ruzwi nka NISS.

Gakire yabwiye urukiko ko yatashye mu Rwanda yiteguye kubwira abategetsi ko ibyo yari arimo abivuyemo, ndetse iyo passport yari nk’icyangombwa gusa cy’umunyamuryango w’iyo politike yabagamo.

Gakire yasabye ko ibyo aregwa biteshwa agaciro agasubizwa muri sosiyete nk’umuntu wahindutse.

Uru rubanza rwahise rupfundikirwa, urukiko ruvuga ko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 19 z’uku kwezi k’Ukuboza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa