skol
fortebet

Gicumbi: Batanu bahamijwe icyaha cyo gukata umuhogo umugabo

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku wa 25 Ukwakira2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwasomeye mu ruhame, urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo KWIZERA Jean D’Amour ,NIYITEGEKA Vincent, HAVUGIMANA Jean Pierre , MUSABYEMUNGU Isaie na TUYISHIMIRE Evariste icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.
Icyo cyaha bagikoze Tariki ya 12/07/2017 mu mudugudu wa Gatobotobo, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, ubwo bategaga igico bakica umugabo witwa MUSENGAMANA bamuteraguye ibyuma mu mbavu ndetse bamukata umuhogo. (...)

Sponsored Ad

Ku wa 25 Ukwakira2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwasomeye mu ruhame, urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo KWIZERA Jean D’Amour ,NIYITEGEKA Vincent, HAVUGIMANA Jean Pierre , MUSABYEMUNGU Isaie na TUYISHIMIRE Evariste icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Icyo cyaha bagikoze Tariki ya 12/07/2017 mu mudugudu wa Gatobotobo, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi, ubwo bategaga igico bakica umugabo witwa MUSENGAMANA bamuteraguye ibyuma mu mbavu ndetse bamukata umuhogo.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 18/10/2017 abarega baburanye bahakana icyaha, keretse uwitwa TUYISHIMIRE Evariste niwe wemeraga icyaha akanashinja bagenzi be bagikoranye avuga ko umugambi wateguwe na Musabyemungu Isaie akabasaba kuwushyira mu bikorwa akabemerera ibihumbi ijana (100.000Frw) ngo kuko Nyakwigendera yamuregaga mu buyobozi ko acuruza ibiyobyabwenge.

Abaregwa bose bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo y’140 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi. Bahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu uretse TUYISHIMIRE Evariste wahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa