Gicumbi: Umuforomo wafunzwe akekwaho gusambanya umugore yabyazaga yavuze icyari kihishe inyuma y’ ifungwa rye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 April 2018 Yasuwe: 10705

Umuforomo wo kigo nderabuzima Rubaya witwa Mutabaruka Jean Bosco watawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Werurwe avugwaho gusambanya umugore yabyazaga yarekuwe avuga icyari kibyihishe inyuma.

Tariki 25 Werurwe uyu mwaka nibwo Mutabaruka uri mu kigero cy’ imyaka 40 yatawe muri yombi afungirwa ku sitasiyo ya polisi ya Byumba akekwaho gusambanya umugore arimo kumubyaza.

Umuyobozi w’ ikigonderabuzima uyu muforomo akoraho yatangarije Intyoza ko yumvise ko uyu muforomo yafunguwe ariko atarasubira mu kazi.

Nyuma uyu muforomo Mutabaruka yavuganye n’ umunyamakuru kuri uyu wa 14 Mata 2018 avuga ko yarekuwe nyuma y’ uko inzego z’ iperereza zisanze nta cyaha kimuhama, avuga ko gufungwa kwe ari abanyeshari bari babyihishe inyuma.

Yagize ati “Byari uburyo bwo guharabika abantu ariko byaje kurangira ntacyo bifashe. Ukuri kwageze ahagaragara, byahise birangira bifata ubusa, byari bifite abantu bamwe bari babyihishe inyuma.”

Mutabaruka yatangaje ko ibyamubayeho bishingiye ku mashyari y’ababa batamwifuriza ibyiza, batifuza ko atera imbere. Gusa ngo nyuma y’uko afashwe agafungwa ibyumweru 2 akarekurwa nk’ uko abivuga, yiteguye gusubira mu kazi vuba aha.

Ngo nubwo ingaruka z’ibyamubayeho zitabura mu mibanire ye n’abandi bakozi mu kazi, yiteguye gukomeza gukora no gufatanya n’abandi basenyera umugozi umwe, buri wese agakora akazi ke uko agasabwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble UWIMANA Damscene

    nukri abantu ntamushobora pe ntabwobifuzako umuntu yatera imbere gusa uwo mufromo niyihangane mubuzima bibaho nakomeza akazi abareke.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Dr Munyakazi yahanaguweho gukora Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka...

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Léopold Munyakazi icyaha cyo guhakana no...
21 July 2018 Yasuwe: 2618 0

Abakozi MINISANTE yirukanye bararegwa gutanga amasoko ya miliyari zirenga 5...

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 18 Nyakanga rwakomeje...
19 July 2018 Yasuwe: 1195 0

Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi zose zatanzwe n’ abari abakozi ba...

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nyakanga 2018...
17 July 2018 Yasuwe: 3119 0

Muhanga: Gitifu wamennye ibiryo n’ inzoga by’ abageni arashinjwa gucana...

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yataye muri yombi...
16 July 2018 Yasuwe: 2861 0

Abakozi 8 MINISANTE iherutse kwirukana bagejejwe imbere y’ urukiko

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2018 urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo...
12 July 2018 Yasuwe: 5861 0

Rwamagana: Wa mugabo uregwa ko wishe umugore we akamubaga imbere y’ urukiko...

Ntezimana Jean Damascene uregwa kwica umugore akanashinyagurira umurambo...
10 July 2018 Yasuwe: 4505 2