skol
fortebet

Gitifu wa Nyamagabe wakatiwe iminsi 30 yajuriye

Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Twayituriki Emmanue kuri uyu wa 28 Kamena Yatanze ubujurire bwe mu rukiko rwisumbuye rwa nyamagabe ku cyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka.

Sponsored Ad

Guhera mu ma saatanu z’igitondo nibwo Twayituriki Emmanuel n’umwunganira bari bari mu cyumba cy’urukiko bari gusobanura iby’ubujurire bwe imbere y’abantu bake bari baje gukurikirana uru rubanza..

Ubujurire bwe bwihutishijwe cyane kuko urw’ibanze rwamukatiye kuwa mbere arajurira, nyuma y’iminsi ibiri uyu munsi ubujurire bwe buhita buburanishwa.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza rutangira saa mbili z’igitondo ariko rwatangiye kuburanishwa hafi saa tanu kuko hari bamwe mu barebwa n’uru rubanza batinze kuhagera.

Twayituriki yatangiye avuga ko impamvu yajuriye ari uko Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwirengagije impamvu yatanze rwanzura ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Yasubiyemo ko atigeze agora ubutabera igihe cyose inzego z’ubugenzacyaha zamukeneye. Ati “hari nubwo bambazaga bakageza saa tanu z’ijoro.N’ubwo nafatwaga nari nabitabye i Kigali.”

Uregwa yavuze ko amaze umwaka urenga ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe aho yayoboraga ingengo y’imari igera kuri miliyari 15. Ati “sinajya rero kwiba ibihumbi mirongo ine (40 000Frw)”

Umwunganizi we yongeyeho ko ‘ordres de mission’ ashinjwa ari akagambane k’abashaka kumuvutsa akazi ke kuko zasinyweho n’abantu batandatu bo mu karere.

Perezida w’Urukiko yahise amubwira ko hano bataje kuburana akagambane baje kuburana ku cyemezo cy’Urukiko rwamufunze.

Me Steven wunganira Twayituriki yavuze ko umukiriya we akwiye kurekurwa kuko n’ubundi hari hashize amezi ane (4) akurikiranwa ari hanze kandi nta rwego na rumwe yigeze ananiza. Ingingo n’ubundi uruhande rw’uregwa rwari rwatanze mu rukiko rw’ibanze rwa Gasaka.

Urukiko rwahise rutangira kuburanisha ubujurire bwe nyuma y’iminsi ibiri gusaUrukiko rwahise rutangira kuburanisha ubujurire bwe nyuma y’iminsi ibiri gusa
Umushinjacyaha yavuze ko nubwo umwunganizi wa Twayituriki yavuze ko hari ingingo z’amtegeko zituma umukiriya we aburana adafunze yirengagije ko hari n’ingingo zituma agomba kuburana afunze ngo ari nazo Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho.

Umushinjacyaha avuga ko uregwa adafunzwe n’akagambane ahubwo afunzwe kubera ibyaha bitatu aregwa anabigarukaho.

Yavuze ko kandi ko amabwiriza bafite ari uko ubu abakozi ba Leta bose ntawe uhabwa mission mu gihe aho agiye hatari urugendo rurengeje 30Km, nyamara ngo uregwa afite Ordre de Mission yo kujya i Huye kandi hagati ya Nyamagabe na Huye hari 28Km.

Ku byavuzwe n’uregwa ko izi ‘Ordres de mission’ ari impimbano, Umushinjacyaha yavuze ko bakiri mu iperereza kuri ibi kandi ko nibasanga ari byo koko uwo bazasanga yarabikoze azabihanirwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muyobozi aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha aregwa cyangwa ngo agatera igitutu abamushinja barimo na bamwe mu bo bakorana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye guperereza no gucukumbura bukareba niba nta wakoze inyandiko mpimbano zashingiweho haregwa Twayituriki Emmanuel .

Nyuma y’isaha imwe n’igice Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwumva impande zombi rwavuze ko uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Twayituriki ruzasomwa kuwa gatatu tariki 03 Nyakanga 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa