skol
fortebet

Haravugwa guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Burkina Faso hazindutse humvikana urusaku rw’amasasu mu bice bikomeye biri ku murwa mukuru,Ouagadougou.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters,byatangaje ko hari amasasu yumvikanye mu nkengero z’ibiro by’umukuru w’igihugu, ayandi yumvikana ahari ikigo gikuru cya gisirikare no muri amwe mu ma karitsiye ya Ouagadougou.
Reuters ivuga ko abasirikare batari bake bashinze ibirindiro ku mihanda mikuru yinjira ku biro by’umukuru w’igihugu, bafunga inzira zijya ku nyubako za Leta zikomeye zirimo (...)

Sponsored Ad

Muri Burkina Faso hazindutse humvikana urusaku rw’amasasu mu bice bikomeye biri ku murwa mukuru,Ouagadougou.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters,byatangaje ko hari amasasu yumvikanye mu nkengero z’ibiro by’umukuru w’igihugu, ayandi yumvikana ahari ikigo gikuru cya gisirikare no muri amwe mu ma karitsiye ya Ouagadougou.

Reuters ivuga ko abasirikare batari bake bashinze ibirindiro ku mihanda mikuru yinjira ku biro by’umukuru w’igihugu, bafunga inzira zijya ku nyubako za Leta zikomeye zirimo iy’injira mu ngoro y’inteko ishinga amategeko no kwinjira ahakorera Radiyo na televiziyo y’igihugu.

Ibi binyamakuru byahise bihagarika gukora ibiganiro ibyo aribyo byose. Reuters ntiyashoboye kubona uvugira leta kugira asobanure icyabaye.

Ntibiramenyekana niba ibyabaye ari uguhirika ubutegetsi cyangwa ugushaka kubuhirika byaba byaburijwemwo.

Gusa, ibyabaye byose uyu munsi bisa n’ibyigeze kuba mu bihugu byo mu karere Burkina Faso irimo byakozwemo kudeta muri iyi myaka ibiri ishize.

Koloneli Paul-Henri Sandaogo Damiba yahawe kuyobora Burkina Faso yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka binyuze muri kudeta.

Ni kudeta yashimishije benshi barimo abasivile, bavugaga ko Bwana Roch Kabore yavanywe ku butegetsi yari yarananiwe guhashya imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini rya Isilamu.

Agifata ubutegetsi biciye muri kudeta ya gisirikare, Koloneli Paul-Henri Sandaogo Damiba yemeye ko azagarura umutekano.

Ibitero byakomeje gufata intera ku butegetsi bw’uyu, Reuters ikavuga ko amasoko yayo yayibwiye ko ibi byababaje benshi barimo abagize uruhare mu kumugeza ku butegetsi.

Kimwe mu bitero bya hafi, ni icyagabwe muri iki cyumweru ku madoka yari itwaye ibiribwa mu burasirazuba bw’igihugu: Icyo gitero cyahitanye abasirikare ba Leta 11, abasivile 50 bagishimutirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa