skol
fortebet

Huye: Urukiko rwemeje ko ruzaburanisha abakekwaho ubwicanyi muri 2027

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo kuzaburanisha mu mizi muri 2027,abagabo batanu b’i Nyanza bakekwaho kwica Loic w’imyaka 12.Ubu bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo nayo yararangiye.

Sponsored Ad

Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo abantu batanu barimo Ngamije Joseph, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwasa Ignace bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Kalinda Loîc Ntwari William.

Inyito y’ibyaha baregwa ni icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo naho Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara akiharira icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake naho Ngamije Joseph, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Ignace Rwasa bo bagahurira ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake.

Uhereye igihe bafungiwe mu Igororero rya Huye igihe cy’iminsi 30 y’agateganyo bakatiwe cyararangiye.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko bazaburana hashize imyaka irenga itatu bafunzwe aho bazaburana mu mizi mu mwaka wa 2027.

Imiryango yabo ibivugaho iki?

Ikinyamakuru UMUSEKE kiravuga ko cyavuganye na Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza akaba se wa nyakwigendera Ntawari Loîc,wavuze ko kuri we ibiri gukorwa bimunyuze kuko biri mu nshingano z’ubutabera kandi ntiyakwivanga mu nshingano z’urwego.

Yagize ati“Ni leta yacu twemera ibyo ikora.”

Ku ruhande rw’umuryango w’abafite ababo bafunzwe bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 umwe mu bagore b’abafunzwe yabwiye UMUSEKE ko kuri we ubutabera bari guhabwa buri gucumbagira.

Yagize ati“Ubutabera buri gucumbagira ntawabishidikanyaho turabizi kuko niba abacu bazaburana mu mizi mu mwaka wa 2027 icyo cyemezo si cyo, bityo ubutabera ntibwaba buboneye.”

Ntabwo umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi aragira icyo atangaza kuri iki cyemezo.

Umunyamategeko umwe yavuze ko bariya bagabo bafite amahirwe yo kwandikira Perezida w’urukiko basaba ko urubanza rwaburanishwa mbere,gusa Perezida w’urukiko ashobora kubyigaho ntagire icyo ahindura kimwe n’uko yagihindura abishatse.

Aba bazaburana mu mizi nyuma y’imyaka irenga itatu bafunzwe bikekwa ko bishe umwana w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho yasanzwe mu mugozi w’umufuka(icyangwe) yapfuye.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo kumwica bakoreye inama Kwa Ngarambe Charles alias Rasta ikayoborwa na Ngamije Joseph ari nawe wari wahuje bariya bose.

Ngo bashaka kwica uriya mwana ngo babaze se umubyara Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza kuko ngo bari bafitanye amakimbirane na Ngamije ashingiye ku kwimana inzira.

Ubushinjacyaha bubarega bwavugaga ko hari umutangabuhamya wanabumvise bacura uwo mugambi wo kwica uriya mwana aho ngo baje no kubikora umwana akicwa na Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara akoresheje isashi maze umwana bagahita bamumanika bakoresheje icyangwe kugira ngo abamubona bagire ngo yiyahuye.

Abaregwa bose bahakana ibyo baregwa ko nta nama bakoze kandi bari banabanye neza n’umuturanyi wabo Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza.

Bavuga ko umutangabuhamya ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe ubwabyo no kuba harabaye inama umwana akicwa maze akabivuga hashize amezi arenga abiri umwana yarashyinguwe nabyo ubwabyo byerekana ko uriya mutangabuhamya arwaye indwara yo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa