Ibindi bimenyetso bishinja uwibye miliyoni 10 Rwf muri T2000

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 28 February 2018 Yasuwe: 1671

Iperereza ku bujura bwa miliyoni 10 bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi muri T2000 ryerekanye ibindi bimenyetso byerekana ko koko Nsengimana ashobora kuba yaribye aya mafaranga.

Ibimenyetso byatahuwe birimo moto eshatu zari zaraguzwe na Nsengimana aziguze muri ya mafaranga bikekwa ko yibye.

Nsengimana Ismael yahoze ari umukozi muri T2000, akaba akekwaho kwiba ayo mafaranga ku itariki ya 9 Gashyantare, akaza gufatwa asigaranye ibihumbi Magana ane na mirongo ine (440, 000Frw )by’amafaranga y’u Rwanda.

Nsengimana arakekwaho gukora ubu bujura bwa miliyoni icumi ubwo yasabwaga n’umukoresha we kubitsa miliyoni 36, ariko we akabitsa miliyoni 26 hanyuma agatorokana ziriya 10 akajya i Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izi moto yari yaraguze zari zaratangiye gukoreshwa mu gutwara abagenzi mu karere ka Huye ari naho Nsengimana yafatiwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Yakomeje avuga ati:”Kugeza ubu kandi, abantu babiri nabo bamaze gufatwa barimo uwitwa Sikubwabo Eric wari waragurijwe na Nsengimana Miliyoni ebyiri, na mwene wabo wa Nsengimana witwa Ndayishimiye Samuel wari waranditsweho moto ebyiri.”

Uyu Sikubwabo ni nawe wari waracumbikiye Nsengimana mu minsi ya mbere ubwo yatorokeraga i Huye mbere y’uko yikodeshereza iye nzu.

CIP Kayigi yavuze ko aba bakekwa uko ari batatu bamaze koherezwa i Kigali aho icyaha cyabereye ngo abe ari naho gikurikiranirwa.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Umugore yashatse gutanga 100 000 ngo afunguze umugabo we nawe...

Umugore witwa Kabarima Kankumburwa Everiane w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu...
10 August 2018 Yasuwe: 1127 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abacamanza barimo abazakora mu rukiko...

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 1 Kanama 2018 yakiriye indahiro z’...
1 August 2018 Yasuwe: 709 0

Ikibazo cy’abatuye I Runyombyi kizacyemurwa mu murongo Perezida yagihaye -...

Nyuma y’aho hari abaturage bo mu kagali ka Runyombyi mu murenge wa Busanze...
27 July 2018 Yasuwe: 1319 3

Rwamagana: Ntezimana wabaze umugore we yakatiwe burundu, uwo bafatanyije...

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu Karere ka Rwamagana, rwakatiye igifungo cya...
21 July 2018 Yasuwe: 1550 0

Dr Munyakazi yahanaguweho gukora Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka...

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Léopold Munyakazi icyaha cyo guhakana no...
21 July 2018 Yasuwe: 3160 0

Abakozi MINISANTE yirukanye bararegwa gutanga amasoko ya miliyari zirenga 5...

Urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 18 Nyakanga rwakomeje...
19 July 2018 Yasuwe: 1393 0