skol
fortebet

IBUKA yavuze ku mwanzuro wafashwe ku rubanza rwa Félicien Kabuga

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bategetse ko Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yigwaho byihutirwa akarekurwa kandi ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Sponsored Ad

Philibert Gakwenzire, umukuru w’ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko "iki cyemezo cyakomeje kudutungura kandi mu by’ukuri kiranatubabaje kuko kigaragaza ko ari ukubura k’ubutabera – ubwabyo biratubabaje".

Icyo cyemezo cyafashwe n’inteko y’abacamanza batanu, Carmel Agius, Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa, bayobowe n’uwo mucamanza Carmel Agius.

Mu mwanzuro wabo ku wa mbere, abo bacamanza bavuze ko urugereko rw’iremezo rwakoze "ikosa ryo mu mategeko" mu kwezi kwa Kamena, ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa mu bundi buryo bworoheje kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

None ubu urwo rugereko rw’iremezo rwamuburanishaga rwategetswe kwiga "byihuse" ku kibazo cy’ifungwa rya Kabuga.

Gakwenzire avuga ko ibi binagaragaza ko "abacamanza baba batarahaye agaciro ikibazo cy’ubutabera", avuga ko bari bakwiye guhera ku "gukura inzitizi mu nzira".

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, ni umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bacyekwaho ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Gakwenzire ati: "Ni byo Kabuga arakuze kandi iyo umuntu akuze ashobora kugira uburwayi.

"Ariko ahantu yari yihishe yarifashaga", amaze gufatwa "atangira kuvuga ko nta cyo ashoboye.

"[Muri jenoside] Hari abasaza bafite imyaka irenze iya Kabuga ariko ntibabuze kubica".

Gakwenzire avuga ko ibi bitanze ubutumwa bubi ku bandi bacyekwaho ibyaha bya jenoside batarafatwa kuko "bazakomeza bakabyinira ku rukoma".

Ati: "C’est une montagne qui accouche d’une souris", ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze "umusozi munini ubyaye imbeba" cyangwa urubanza rwari rwitezweho byinshi ariko ruvuyemo ikintu gito.

Kabuga yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, hafi y’i Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi (5) mu 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa