skol
fortebet

Imibare ya RCS yagaragaje ko abarenga ibihumbi 13 bafunzwe mu mezi atandatu gusa

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, igaragaza abantu bafungwa bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi ndetse hagati ya Gicurasi 2023 na tariki ya 31 Ukwakira 2023 muri gereza 13 z’u Rwanda hoherejwe abafungwa bashya barenga ibihumbi 13.

Sponsored Ad

Ni kenshi wumva inkuru y’umuntu urukiko rwategetse ko afungwa. Byaba iby’agateganyo cyangwa agiye kurangiza igihano muri gereza runaka.

Ku bantu ba hafi ye baba bari mu gahinda, mu gihe we umutima uba udiha, yibaza ukuntu agiye kumara igihe runaka muri gereza, ha handi atazaba agihura n’inshuti ngo aganire n’abavandimwe. Ha handi atabyuka ngo ajye ku kazi nk’uko bisanzwe mbese ubuzima buba bwahindutse.

Ku rundi ruhande ariko Urwego rw’Ubushinjacyaha iyo rumusabira ibihano ruba rugaragaza ko ari bwo buryo bwatuma ukekwaho icyaha atongera kugikora, yakikosora cyangwa bikabera abandi isomo.

Icyo gihe Urwego rw’Ubucamanza icyo rukora ni ugukurikiza itegeko, ufite ibimenyetso agatsinda ubwo wahamwa n’icyaha ugahanwa bishingiye ku cyo itegeko riteganya.

Ukigezwa ku muryango wa gereza, wumva ubwoba bugutashye mu mutima, ugatekereza ko Isi ikurangiriyeho. Aha uba utangiye kwigereranya n’abo utekereza ko bakoze ibyaha by’ubugome ariko ntuba utekereza impamvu izahagusohora.

Uwagezemo imibereho yaho ibanza kumugora, kwigunga bitewe no kwitekerezaho ariko abamazeyo iminsi bashobora kugufasha kumenyera. Ni ubuzima rimwe na rimwe bugoye, mbese utarafungwa simbimwifuriza.

Imibare ya RCS igaragaza ko kuva muri Gicurasi 2023 kugera tariki ya 31 Ukwakira 2023 muri gereza zose u Rwanda rufite uko ari 13 hoherejwe abafungwa bashya barenga ibihumbi 13.

Ni imibare iteye inkeke kuko nibura ushyize ku mpuzandengo usanga buri kwezi muri Gereza zo mu Rwanda harinjiyemo abantu barenga 2000.

Kuvuga ko abantu ibihumbi bibiri bafunzwe buri minsi 30 biba bivuze ko nibura buri munsi gereza zo mu gihugu hakirwa abantu bashya 66.

Nubwo bimeze bityo ariko birashoboka ko barenga cyangwa bakajya munsi na cyane ko mu mpera z’icyumweru inkiko ziba zifite ikiruhuko.

Imibare ya RCS igaragaza ko muri Gicurasi uyu mwaka, hakiriwe abafungwa bashya 2988, muri Kamena hakirwa 2641, Nyakanga baba 1902, Kanama hakirwa 1977, Nzeri baba 2200 mu gihe mu Ukwakira babaye 1963.

Iyi mibare kandi isanga iyari iherutse gutangazwa muri Werurwe uyu mwaka yagaragazaga ko guhera mu Ukuboza 2022 kugera tariki ya 20 Werurwe 2023, hari hamaze kwinjizwa abagororwa bashya 4000.

Uku kwinjizwa kw’abantu bafunzwe benshi mu magereza gushimangira ko n’ikorwa ry’ibyaha rikomeje kwiyongera bityo ko hakenewe ingamba zigamije kugabanya umubare w’abafungwa.

Raporo ya RCS yerekana neza ko muri Gereza zo mu Rwanda kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2023, hafungiwe abantu 88676 barimo ab’igitsinagore 5702.

Iyi mibare ituma uru rwego rugira ubucucike bukabije mu magororero nubwo hakomeje ibikorwa bigamije kubugabanya birimo nko kwagura ibyumba mu magororero.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, aherutse gutangaza ko hakenewe nibura kongera ibitanda ibihumbi 12 nubwo bitazakemura ibibazo byose by’ubucucike.

Kugeza ubu amagororero arimo Mageragere, Rwamagana, Byumba na Muhanga yatangiye ibikorwa byo kwagura inyubako mu gihe n’ahandi iyo gahunda ihari.

Minisitiri Gasana kandi yagaragaje ko hagiye kubakwa irindi Gororero rya Nyamasheke na ryo ryitezweho kugabanya ubucucike kuko mu gihe ryaba rimaze kuzura yatanga umusanzu ukomeye

Ingamba zigamije kugabanya ubucucike ziri gutanga umusaruro

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, SP Daniel Rafiki, yagaragaje ko nubwo imibare y’abantu bakora ibyaha ikomeje kwiyongera ariko urebye n’iy’abataha igenda izamuka.

Yagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu hatashye abantu 12891 barimo abari basoje ibihano n’abasohotse kubera ingamba zashyizweho zigamije kugabanya ubucucike mu magereza zirimo ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining).

Imibare ya RCS igaragaza ko abafunguwe muri Gicurasi bari 2270, Kamena baba 2068, Nyakanga ni 2195, Kanama baba 1982, Nzeri bagera kuri 2051 mu gihe mu Ukwakira ari bwo imibare y’iyongereye bagera kuri 2325.

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda ruherutse gutangaza ko mu Ukwakira uyu mwaka inkiko z’u Rwanda zarangije dosiye 923 ku bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’imanza 204 zaciwe hifashishijwe ubuza.

SP Rafiki Daniel, avuga ko hashyizweho uburyo bwo kuganiriza abantu bafunguwe no kubafasha kuzisanga muri Sosiyete Nyarwanda ngo batazongera kugwa mu byaha.

Ati “Iyo bibaye ngombwa dusaba inzego z’ubuyobozi bw’uturere bakomokamo bakadusura, hanyuma bakabaganiriza kandi usanga bifasha. Ni gahunda ifite umumaro mu nzego zose dufatanya nazo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa