skol
fortebet

Impamvu zatanzwe n’ abari abayobozi ba ADEPR zateshejwe agaciro bakomeza gufungwa

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro impamvu zatanzwe n’ abari abayobozi bakuru ba ADEPR bajuririye icyemezo cy’ urukiko ku mwanzuro wo kubafunga by’ agateganyo iminsi 30 rutegeka ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo.
Abari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ itorero agera kuri miliyari eshatu z’ amanyarwanda.
Uwari umucungamutungo wa ADEPR Christine Mutuyemariya yabwiye urukiko rwisumbuye ko yagiye asinyishwa amasheki ku ngufu bityo adakwiye (...)

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro impamvu zatanzwe n’ abari abayobozi bakuru ba ADEPR bajuririye icyemezo cy’ urukiko ku mwanzuro wo kubafunga by’ agateganyo iminsi 30 rutegeka ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo.

Abari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ itorero agera kuri miliyari eshatu z’ amanyarwanda.

Uwari umucungamutungo wa ADEPR Christine Mutuyemariya yabwiye urukiko rwisumbuye ko yagiye asinyishwa amasheki ku ngufu bityo adakwiye kubiryozwa.

Uwari umuvugizi wungirije w’Itorero Tom Rwagasana yari yasabye gukurikiranwa ari hanze kuko arwaye umugongo.

Ibi byose ariko umucamanza yavuze ko bidatanga impamvu zo kuba barekurwa bagakurikiranwa badafunze. Avuga ko nko kuri Tom Rwagasana we yakwivuriza aho afungiye kuko ngo no muri gereza abariyo bavurwa.

Umucamanza yavuze ko bahereye ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha babonamo impamvu zishobora kugira icyaha bityo abaregwa bakomeza gukurikiranwa bafunze mu gihe ibindi bimenyetso bigishakishwa.

Abaregwa bose hamwe ni Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Mme Christine Mutuyemariya, , Eng. Sindayigaya, Niyitanga Salton na Gasana.

Mu cyumweru gishize aba bari abayobozi ba ADEPR bahamagajwe mu muhango w’ihererekanyabubasha n’ababasimbuye ku kicaro cya ADEPR ariko babasha kuburizamo uyu muhango bavuga ko batiteguye.

Ikiciro kizakurikiraho ni ukuburanisha urubanza mu mizi kuri aba batandatu baregwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa