skol
fortebet

Ingabire Victoire yagiye kuburana asaba ihanagurwabusembwa

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabire Umuhoza Victoire yageze mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko Rukuru aho yagiye kuburana ku kirego yatanze asaba ihanagurwabusembwa.

Sponsored Ad

Uyu munyapolitiki yunganiwe na Me Gatera Gashabana.Ingabire wafunzwe agahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika,ashaka guhanagurwaho ubusembwa akazitabira amatora ya perezida mu mpeshyi ya 2024.

Mu 2018, nibwo Ingabire Victoire yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame, aho icyo gihe yarekuriwe rimwe n’abarenga 2140 barimo abafunguwe by’agateganyo n’abahawe imbabazi na Perezida nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ryabigaragazaga.

Ingabire Victoire, ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Uyu mugore washinze amashyaka nka FDU Inkingi na DALFA Umulinzi atemewe mu Rwanda, yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Yavuye mu Buholandi agiye kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka 2010, ariko agongana n’amategeko kubera ibyaha yakoze ubutabera bukamukurikirana.

Ingabire yarekuwe mu 2018 asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu Ukuboza 2013.

Madamu Ingabire arashaka kuziyamamaza mu matora ateganyijwe uyu mwaka muri Nyakanga 2024, ibintu bitamushobokera abaye atarahanaguweho ubusembwa bwo gufungwa.

Ubusanzwe kuba umuntu yarakatiwe n’inkiko ntafatwa nk’inyangamugayo.

Aha twatanga ingero zitandukanye nko kuba uwo muntu adashobora kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, kuba umusenateri cyangwa umudepite, kuba umukozi wa Leta, kujya mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo cya Leta cyangwa kuyobora koperative n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa