skol
fortebet

Ingambazikakaye zakurikiye amahano y’Abarimu bafashwe bakuriramo umunyeshuri inda

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bose bari bafite aho bahurira n’imyitwarire yo mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S bakuwe mu nshingano hanafatwa izindi ngamba mu rwego rwo gukumira ko ibyaribayemo bitakongera ukundi

Sponsored Ad

Ni nyuma yuko mu ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza taliki ya 12 Nyakanga 2023 havuzwe abarimu bane bayobowe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire baketsweho gukuriramo inda umunyeshuri.

Abafashwe bari mu nzu y’umwe muri abo barimu bikanavugwa ko iyo nda yaba yarayitewe n’umwe muri bo.

Ubuyobozi bwari ririya shuri buravuga ko bwafashe ingamba zirimo no guhagarika abayobozi bose bari bafite aho bahuriye n’imyitwarire nk’iyo guhera ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire.

Dr Semuremyi J.M.V uhagarariye ririya shuri mu mategeko avuga ko ibyo yumvise mu itangazamakuru byamubabaje binatuma bafata ingamba zo guhita bahagarika amasezerano y’akazi bari bafitanye na bariya barimu.

Abahagaritswe barimo Mugabo wari ushinzwe imyitwarire, Sibomana, Aduhire na Amahirwe bahise bahagarikwa ibindi bikazigwaho nyuma yuko ubutabera bukoze akazi kabwo.

Yagize ati“Yego barakekwaho kandi barakekwaho ibyaha bikomeye ariko ntibakiri abakozi bacu.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abafite aho bahurira n’imyitwarire bahagaritswe kuri izo nshingano harimo “Animateur” ndetse na “Animatrice”.

Ati“Sibyo gusa kandi uwari umuyobozi w’ishuri nawe yarafite inshingano ebyiri ariko twamushinze inshingano imwe gusa aho azajya akurikirana amashuri yose yeguriwe Ubutatu Butagatifu yose uko ari ane bityo ishuri ryahawe umuyobozi mushya.”

Habineza Anastase wari umuyobozi wa Sainte Trinite Nyanza TSS wanasimbujwe kuri izi nshingano avuga ko umusimbuye hari ibyo akwiye kuzashyiramo imbaraga kurushaho.

Yagize ati“Hakwiye kwitabwaho imyitwarire bakaza kureba no kumenya aho umwana ari kugirango ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Umuyobozi mushya w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, Tuyishimire Jean Damascene avuga ko ibyabaye bitabashimishije ko agiye gushyira imbaraga mu guhindura no gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri.

Yagize ati“Ngiye gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri haba mu myigishirize, mu myitwarire no mu tundi tuntu ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, kandi byose nzanabikora mfatanyije n’abandi bashya tugiye gufatanya izi nshingano.”

Ubuyobozi bw’iri shuri bwizeza ababyeyi ko ibyabaye bitabashimishije ko mu myaka 17 ishize ririya shuri ribayeho ibyakozwe bitazongera ukundi.

Abatawe muri yombi kugeza magingo aya baracyakurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa