skol
fortebet

Inkiko ntizigeze ziruhuka!Imanza zavuzwe cyane kurusha izindi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo FPR INKOTANYI yari imaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside muri 1994,ibikomere byari byinshi kuri benshi bashaka ubutabera ku babiciye ababo ndetse n’abasahuye imitungo yabo.
Inkiko zo muri icyo gihe zabonye akazi gakomeye ko kuburanisha Abajenosideri bari benshi bitangaje ndetse no gutanga ubutabera ku mitima ya benshi bari bashavuye.
Hagati ya 1995 na za 2000 habaye imanza zari ziganjemo iz’abayoboye Jenoside bari barafashwe barimo Karamira Froduard na bagenzi be (...)

Sponsored Ad

Ubwo FPR INKOTANYI yari imaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside muri 1994,ibikomere byari byinshi kuri benshi bashaka ubutabera ku babiciye ababo ndetse n’abasahuye imitungo yabo.

Inkiko zo muri icyo gihe zabonye akazi gakomeye ko kuburanisha Abajenosideri bari benshi bitangaje ndetse no gutanga ubutabera ku mitima ya benshi bari bashavuye.

Hagati ya 1995 na za 2000 habaye imanza zari ziganjemo iz’abayoboye Jenoside bari barafashwe barimo Karamira Froduard na bagenzi be bashishikarije bikomeye Abahutu kwica Abatutsi.

Hagati ya 2000 na 2010 haje izindi manza zirimo Inkiko Gacaca, urubanza rwa Pasteur Bizimungu wari Perezida na Ntakirutinka, urwa Kalisa wa BCDI, urwa Col Karegeya,n’izindi.

Hagati ya 2010 kugeza 2020 haje izajyanye no kugambanira ubutegetsi Ingabire Victoire,Abo kwa Rwigara, Rusesabagina na Sankara, Col Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi, abo muri FDLR,n’izindi

Kuva 2020 kugeza ubu, hari izindi manza zavuzwe zirimo urwa Bamporiki, Prince Kid na ba Miss, Dr Habumuremyi Pierre Damien,Gen Nyamvumba n’abandi. Inkiko ntizigeze ziruhuka!

UMURYANGO uyu munsi tugiye kubagezaho imanza zavuzwe cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

INKIKO GACACA

Byagorana ko hari umuntu wari uzi ubwenge muri 2002 kuzamura waba utazi Inkiko Gacaca kuko zakwiriye igihugu cyose ziburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abasahuye imitungo.

Inkiko Gacaca zashyizweho zigamije gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guca umuco wo kudahana.

Izi zashyizweho nyuma y’uko bigaragaye ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.

Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.

Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n ’ ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo.

Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.

Inkiko Gacaca zari zigamije gushaka ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwihutisha imanza z’abakurikiranweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, Guhana abagize uruhare muri Jenoside, Kunoza inzira yo guca umuco wo kudahana no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Inkiko Gacaca zasize ziciye imanza 1,951,388 zirimo abo mu rwego rwa mbere bagera kuri 31,453; urwego rwa 2 rugizwe n’umubare ungana 649,599 naho urwego rwa gatatu rukaba arirwo rufite umubare munini wa 1,270,336.

Inkiko Gacaca zarimo ibyiciro bitatu bigizwe n’icyiciro cyarimo abateguye Jenoside, abasambanyije abantu ku gahato n’abakoze iyicarubozo, aba bakaba ari bari bagize icyiciro cya mbere kigizwe na 11,5%.

Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abakoze ubwicanyi cyangwa ibindi byaha byateye urupfu rw’abantu, iki cyiciro kikaba cyari kigizwe na 61,6%. Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abaregwa ibyaha byerekeye imitungo, bakaba bari bagize icyiciro cya 26,9%.

Inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zafunze tariki 18/06/2012 nyuma y’igihe kitari gito biteganywa ko zisozwa ariko ntizisozwe kubera impamvu zitandukanye zo gucyemura imanza zitari zararangiye; nk’uko byatangajwe na Mukantaganzwa Domitila, wari ukuriye inkiko Gacaca.

Inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo nyuma y’imyaka 10 kuko zatangiye gukora tariki ya 18 Kamena muri 2002.

URUBANZA RWA KARAMIRA FRODOUARD N’ABANDI BATEGETSI BAKOZE JENOSIDE

Karamira Frodouard wavukiye i Mushubati,muri Perefegitura ya Gitarama.Yabaye umuyobozi wungirije w’ishyaka rya MDR kandi yari umuyobozi mu mutwe w’intagondwa z’ishyaka, uzwi ku izina rya "Hutu Power".

Ku ya 23 Ukwakira 1993, Karamira yagejeje ijambo ku baturage aho yahimbye igitekerezo cy ’ubutegetsi bw’Abahutu.

Mu rwego rw’icengezamatwara,uyu ahamagariye abaturage b’Abahutu "guhaguruka no gufata ingamba zikenewe", kandi "dushakishe muri twe umwanzi uri muri twe [Umututsi]."

Mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi,Karamira yasabye abantu kujya kwica ari benshi kuko nta butabera bwahana abarenga miliyoni.

Karamira yagaragaye mu bitero byinshi byishe Abatutsi benshi mu mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside nkuko abatangabuhamya babivuze.

Ku ya 14 Gashyantare 1997, Karamira yahamijwe ibyaha byose akatirwa urwo gupfa. Yajuririye mu rukiko rw’ubujurire rwa Kigali, ariko ubujurire bwaranzwe,igihano cye gishimangirwa ku ya 12 Nzeri 1997. Ku ya 24 Mata 1998 kuri tapis rouge i Nyamirambo ya Kigali , Karamira yarasanwe n’itsindary’abantu 21 bakatiwe urwo gupfa.

Iki gikorwa cyo kurasa abahawe igihano cy’urupfu, cyabereye i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, Murambi ya Gikongoro, Ntarama mu Bugesera n’i Kibungo.

Abarasiwe rimwe na Karamira,harimo Elie Nshimiyinana wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Silas Munyagishari wahoze ari umuyobozi mukuru mu bushinjacyaha na Virginie Mukankusi wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu mujyi wa Kigali.

Mu barasiwe i Kibungo hari harimo Dr. Deogratias Bizimana wari umuganga na Egide Gatanazi wahoze ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Nyuma y’aba,igihano cy’urupfu cyahise gikurwa mu mategeko y’u Rwanda.


URUBANZA RWA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU NA MINISITIRI NTAKIRUTINKA


Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga tariki ya 15 Gashyantare 2006 gusa yandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amusaba imbabazi arazimuha.

Pasteur Bizimungu wategetse u Rwanda imyaka itanu yatawe muri yombi muri 2001 we na Charles Ntakirutinka wahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo baregwa ibirego bimwe byo kwangisha rubanda ubutegetsi, nyuma yaho bashatse gushinga ishyaka bari bise PDR UBUYANJA.

Pasteur Bizimungu yatawe muri yombi ari iwe ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ngo ababwire ku ishyaka rishya yari yashinze ryitwa PDR-Ubuyanja.

Yashinjwe ibyaha birimo kugariza umutekano w’igihugu no guhembera amacakubiri ashingiye ku moko, mu rubanza rwaciwe mu 2004 yakatiwe gufungwa imyaka 15.

Mu 2007, Bizimungu yarekuwe ku mbabazi z’uwamusimbuye Paul Kagame, kuva icyo gihe ari i Kigali mu buzima buri kure ya politiki.

Ntakirutinka we yaje gufungwa imyaka icumi azira kuba yarashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu akoresheje ishyaka ritemewe.

Imanza zo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda i Arusha,TPIR

Izindi manza zavuzwe cyane mu Rwanda n’izaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania.

TPIR ni rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere mu mateka rwaciye imanza zifitanye isano na jenoside

Uru rukiko rwashyizweho n’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka Loni, wavugaga ko ruzaba rugenewe kurangiza imirimo yatangiye mu 1995.

Uru rukiko rwakatiye abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abanyapolitiki, abihaye Imana, abasirikare, abanyamakuru ndetse n’abantu basanzwe.Umutegarugori umwe rukumbi warurezwemo ni Paulina Nyiramasuhuko wari Ministi w’umuryango no guteza imbere abategarugori.

Uru rukiko rwasoje imirimo yarwo mu Ukuboza 2015 rukoreye inyandiko z’ibirego abantu 93.

Muri bo 61 bakatiwe ibihano biri hagati y’imyaka itandatu no gufungwa burundu, 14 bahanagurwaho ibyaha. Hari imanza enye zimuriwe mu nkiko z’ibihugu, ebyiri mu Bufransa n’ebyiri mu Rwanda. Ariko kandi hari abantu icyenda urukiko rutashoboye guta muri yombi.

Zimwe mu manza zavuzwe ni urwa: Theoneste Bagosora,Paulina Nyiramasuhuko n’umuhungu we Ntahobari,n’izindi zitandukanye rwaciye.

Urubanza rwa Kizito Mihigo,Ingabire Victoire na Cassien Ntamuhanga

Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be barimo Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Uyu muhanzi wari uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka n’izihimbaza Imana,yari afite abakunzi benshi byatumye urubanza rwe rukurikiranwa cyane.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko rukuru rwahanishije Umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Ntamuhanga Cassien, wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe gusa yaje gutoroka gereza aburirwa irengero.

Ku rundi ruhande,Ingabire Victoire yafunzwe mu 2010 ahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ubwo yari aje kwiyamamaza mu matora ya 2010.

Urukiko rw’Ikirenga rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika wababariye icyo gihe abagororwa 2140.

Urubanza rwa Colonel Karegeya Patrick

Colonel Karegeya wigeze kuyobora iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, yafunzwe ku itariki ya 15 Gicurasi 2006.

Ku wa kane tariki ya 22 kamena 2006, urukiko rwa gisurikare i Nyamirambo i Kigali rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Colonel Karegeya icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Colonel Karegeya yahakanye ibyaha aregwa byose. Mu myanzuro, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Colonel Karegeya igifungo cy’imyaka 7 n’igice, ndetse no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Mu isoma ry’urubanza,ryabaye kuwa 13 Nyakanga 2006, urukiko rwa gisirikare rwemeje ko rwasanze ibyaha Colonel Karegeya aregwa bifite ishingiro, rwemeza kandi ko ibyo byaha bimuhama, rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Mu mwaka wa 2011 kandi Patrick Karegeya yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu rubanza rwabaye adahari kuko yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo.

Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaratorokeye,kuwa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2014.

Mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2004,nibwo Karegeya yashinzwe kuyobora urwego rw’iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu ngabo z’u Rwanda. Apfuye asize umugore n’abana.

Urubanza rwa Dr Leon Mugesera

Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwakatiye Dr Leon Mugesera gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasira inyokomuntu,Muri Mata 2016.

Leon Mugesera yaburanishijwe nyuma y’uko yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda kuwa 23/01 2012.

Yagejejwe mu rukiko rukuru rw’u Rwanda kuwa 17/09/2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi kuwa 17/01/2013.

Umucamanza Antoine Muhima atangaza igihano cyagenewe Dr Mugesera Leon nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gushishikariza abantu gukora jenoside n’itoteza rishingiye ku moko.

Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu karere ka Ngororero, aho akomoka mu mpera z’umwaka wa 1992.

Muri iri jambo Mugesera ngo yahamagariraga abahutu kwica abatutsi ndetse n’abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND yari ku butegetsi muri icyo gihe.

Dr Mugesera yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari.

Nyuma y’imyaka 20 ari muri Canada, Mugesera yaje koherezwa kuburanira mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ndetse n’urubanza rutangira mu mpera zawo.

Ni urubanza rwakunze kurangwamo impaka nyinshi n’isubikwa rya hato na hato.

Uko Mugesera yireguraga ndetse n’impamvu yakoreshaga mu gutinza urubanza biri mu byatumye uru rubanza ruvugwa cyane mu bantu mu Rwanda.

Urubanza rw’abo mu muryango w’Umunyemari Rwigara

Kuwa 24 Nzeri 2017 nibwo Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo; batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bashinjwa icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi byiyongeragaho iby’uko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rwashinjwaga kumara imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura.

Amakuru yavugaga ko habarurwaga asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda y’imisoro iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.Ikindi nuko Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’umuryango w’abo kwa Rwigara n’ubutegetsi bw’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2015 ubwo umucuruzi Assinapol Rwigara yicwaga.

Icyo gihe igipolisi cyatangaje ko yishwe n’impanuka isanzwe yo mu muhanda, ariko abo mu muryango we bakomeza gutunga agatoki inzego z’umutekano ko zari inyuma y’uru rupfu.

Ibibazo byaje gukomera cyane guhera mu mwaka wa 2017 nyuma y’aho Diane Rwigara yatangazaga umugambi we wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Byinshi mu birego byari bishingiye ku biganiro yahaga abanyamakuru anenga ubutegetsi yashinjaga ibyaha birimo ubwicanyi bwahitanye abatari bake barimo na se.

Adeline Rwigara na Diane Rwigara bamaze umwaka usaga bafunzwe ku byaha byo guteza imvururu muri rubanda bo bitaga ibya politiki.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, bafungwa by’agateganyo.

Baje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017 Urukiko Rukuru rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe umwanzuro w’Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo gufungurwa by’agateganyo.

Ku wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara.

Mu isomwa ry’ urubanza, urukiko rwemeje ko ibyo Diane Rwigara na Adeline Rwigara baregwa nta shingiro bifite rutegeka ko bagizwe abere.

Urubanza rw’abaturage ba Bannyahe n’Umujyi wa Kigali

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza abaturage bo muri Nyarutarama barezemo umujyi wa Kigali gushaka kubimura mu mitungo yabo ku gahato.

Aba basabaga ingurane ikwiye mu mafaranga no gusubirana uburenganzira ku mitungo yabo mu gihe Umujyi wa Kigali wavugaga ko bari barubatse mu kajagari bityo ko bagombye kuhimuka bakajya gutuzwa ahaboneye mu mudugudu wa Busanza.

Iki kibazo cyari gihuriyemo imiryango isaga 1,400 bari batuye Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama.

Muri 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abatuye Kangondo na Kibiraro hazwi nka Bannyahe, amafaranga ajyanye n’imitungo yabo bari bahafite kugira ngo bazimurwe kubera inyungu rusange.

Mu biganiro bitandukanye Umujyi wa Kigali wari wemeje ko abazemera bazahabwa ingurane ihwanye n’igenagaciro ryakozwe cyangwa bagababwa inzu zihwanyije agaciro n’izo bari batuyemo.

Inzu zarubatswe ndetse zinahabwa abaturage ariko bamwe banga kuzijyamo bavuga ko bakeneye ingurane mu mafaranga, ibintu byatumye bamwe bahitamo kugana inkiko kugira ngo barenganurwe.

Muri Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano n’aba baturage babarirwa imitungo y’aho bari batuye kugira ngo bahabwe inzu gusa bamwe barabyanze.

Aba basabwe kubanza kunyura mu buhuza ariko nabwo burananirana birangira bakomeje kuburana nubwo amaherezo byarangiye inzu zose zari muri ako gace zisenywe.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be

Uru nirwo rubanza rwavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2021 kugeza n’ubu,nyuma yaho Amerika,Ubumwe bw’u Burayi n’umuryango wa Paul Rusesabagina basabye ko arekurwa ndetse bakotsa igitutu u Rwanda.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Kuwa 20 Nzeri 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana ’Sankara’ bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Icyakora urukiko rw’Ubujurire muri Mata 2022, rwanzuye ko ’Sankara’ agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

Paul Rusesabagina yahamwe no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame kuwa gatandatu,tariki ya 25 Werurwe 2023 we n’abo bareganwaga uretse umugore umwe wagize uruhare muri Jenoside.

Urubanza rwa Bamporiki Edouard

Kuwa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite,rumukatira imyaka 5 y’Igifungo n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamporiki yahamwe n’ibyaha bibiri ariko kubera impurirane mbonezamugambi yahaniwe icyaha cyiruta ibindi ari cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ibyaha byajyanye Bamporiki muri gereza byavuye ku ifungwa ry’uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n’ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ndetse amwizeza kumuhuza na Visi Meya w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.
Uwo munsi ubwo amafaranga yari agiye gushyirwa mu modoka ngo bayatware, nibwo bafashwe n’ubugenzacyaha kuko Gatera yari yamaze gutanga amakuru.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshuti.

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye ’Prince Kid’


Uru ni rumwe mu rubanza rwakurikiranywe cyane mu Rwanda kuko rwavugwagamo abantu benshi bibyamamare cyane ababaye ba miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni urubanza rwavuzweho na Perezida Kagame mbere y’uko rutangira runatangwamo ubuhamya n’ababaye ba Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022,aho yari akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibyaha yari akurikiranyweho bywavugwaga ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, agahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

Icyakora Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

Mu Ntangiriro z’Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid,kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe. Icyakora Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.

Uretse izi,hari izindi manza zavuzwe cyane nk’urwa Col Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi,urwa PM Dr Pierre Damien Habumuremyi, abo muri FDLR rugikomeje,urwa Dr Kayumba Christopher,urwa Karasira Aimable na Idamange,Prince Kid n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa