skol
fortebet

Kabarondo: Abaturage babangamiwe no kutaregera indishyi z’aakababaro mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa rw’abahoze ari ababugurumesitiri ba komine Kayonza: Ngenzi Octavien na Tito Barahira, bashinjwa icyaha cya jenocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ntirwitabiriwe n’abatangabuhamya benshi bifuza gusaba indishyi z’akababaro.

Sponsored Ad

Ubwo Tito Barahira na Ngenzi Octavien bari ababugurumesitiri ba komine Kayonza mu bihe bitandukanye, aho ubu umurenge wa kabarondo ubarizwa; bashijwa icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokumuntu. Mu rubanza rwabo rubera i Paris mu Bufaransa, hagiyeyo abatangabuhamya bake, kandi abaturage bo mu murenge wa Kabarondo bafite byinshi batangamo ubuhamya, bakanasaba indishyi z’akababaoro.

Abaturage ba Kabarondo berekanye izi mpungenge kuwa 19 Kamena 2018 ubwo mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo, haberaga ikiganiro cyahuje abayobozi b’ imiryango ireberera inyungu z’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu murenge wa Kabarondo harimo HAGURUKA, AERG, GAERG hamwe na RCN Justice et Démocratie. Hari na none abanyamakuru b’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS bashinzwe gutangaza ibyavuye muri icyo kiganiro.

Abari bitabiriye icyo kiganiro, barebeye hamwe uko abaturage bo mu murenge wa Kabarondo bakurikirana urubanza rwa Ngenzi Barahira na Tito Octavien, nuko bahabwa amakuru kuri urwo rubanza. Aba baregwa, bagiye basimburanwa ku mwanya wa burugumesitiri w’ icyahoze ari komine ya Kabarondo.

Abaturage bagaragaje ko bazi neza abaregwa, ariko ko nta makuru ahagije bafite kuri uru rubanza. Nyuma yo gusobanurirwa aho urubanza rugeze, bahise bibaza uburyo bushoboka banyuramo kugira ngo nabo bazatange ubuhamya bw’ ibyo babonye, ndetse nabo babe basaba indishyi z’akababaro. Bagaragaje ko abavoka bagiye muri urwo rubanza batazamenya ingano z’indishyi baregera uko zingana. Bibajije kandi uko nabo bazagaragazamo ibyabo babuze ngo bikurikiranwe.

Umwe mu bitabiriye ibiganiro, Ryaka Jovite, yagize ati "Natwe tuba dukeneye ibisobanuro bihagije ku migendekere y’urwo rubanza nubwo urukiko ruturi kure. Dukeneye kumenya uko urubanza rutangiye nuko rurangiye kugirango tumenye uko dukurikirana indishyi z’ ibyacu".

Ryaka Jovite yerekanye inzitizi ku bavoka baba batavuganye n’abatangabuhamya ba Kabarondo, ati “Abavoka ntabwo tuba twaganiriye ngo tubabwire ibijyanye n’imitugo yacu, ibyo twari dutunze wenda ngo baze banarebe niba ibyo turegera twari tubitunze. Ibi bituma nta kizere tugira ku butabera dukeneye".

Yakomeje avuga ko byari kuba bwiza iyo nabo bahibera muri urwo rubanza nka benerwo, ariko ntabwo byakunze, ariyompamvu bafite izi mpungenge z’ubutabera nyabwo.

Abatangabuhamya bake nibo bashoboye kujya i Paris gutanga ubuhamya. Karekezi Emile, umugabo w’imyaka 50, we asanga ikirutwa byose, urubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien rwari kubera mu Rwanda aho bakoreye ibyaha, ati " Icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bishamikiyeho, byakangombye kuburanishirizwa aho byabereye. Tito Barahira na Ngenzi Octavien bakagombye kuburanishirizwa i Kabarondo, buri mutangabuhamya akagira icyo avuga ku ruhare rwabo ku mahano yagwiriye u Rwanda".

Umunyamategeko Juvens Ntampuhwe ukorera umuryango w’ Ababiligi (RCN Justice et Démocratie) ukorera mu Rwanda mu bijyanye no guha abaturage ubutabera guhera mu 1995, yabwiye abaturage ko amategeko abemerera kuregera indishyi mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira, cyangwa bakazaziregera urubanza rwararangiye, ati “Ihame rishingiye ku mategeko ni ihame rishobora gukoreshwa mu rubanza urwarirwo rwose rw’inshinja byaha. Iryo hame ni uko kuregera indishyi bishobora gukorwa mu rubanza rw’inshinja byaha cyangwa bigakorwa mu kirego cy’indishyi kihariye hanze ya rwa rubanza.”

Yakomeje avuga ko abifuza kuregera indishyi, bagomba gutegereza urubanza rukazarangira, bakabona gutanga ikirego, kuko urukiko rubikurikirana nk’ikindi kirego ku ruhande.

Ngenzi na Barahira ntibemera ibyaha baregwa mugihe bakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko ry’ibanze rwa Paris. Ubu, urubanza ruri mu bujurire mu rukiko rw’i Paris (Cour d’assise de Paris) biteganyijwe ko ruzarangira tariki 06/07/2018.

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa